Karongi:Bamwe mu bakobwa barirwa bashakisha ababatera Inda kugirango bajye kurutonde rw’abahabwa amafaranga
Mu bice bitandukanye by’igihugu , abagore n’abakobwa batwite cyangwa ababyaye batishoboye n’aafite abana batarengeje Imyaka 2 y’ubukure bari guterwa inkunga y’ibyo kurya n’amafaranga atarengeje ibihumbi 20 by’amanyarwanda buri kwezi. Ubuyobozi buvuga ko , Aya mafaranga atangwa mu rwego rwo kurwanya igwingira mu bana.
Si ko bimeze kuko , byatumye abakobwa harimo n’abato birirwa bahiga ababatera Inda kugirango bibonere iri faranga.
Ibi byiganje cyane mu murenge wa Ruganda, mu karere ka Karongi, abaganiriye n’itangazamakuru cyane ababyeyi bavuze ko iki ari ikibazo kibahangayikishije kuko abakobwa babo bari kubyara indahekana bigatuma biba umutwaro kuri bo.
ati:” Abakobwa bacu ntibemera kuringaniza ibyaro kubera iyo babyaye bajya ku rutonde rw’abahabwa amafaranga, twe ababyeyi nitwe bitera umuruho kuko nitwe baza kujugunyira abana babo bigatuma imibereho yacu irushaho kuba mibi”.
Bamwe mu bakobwa babyaye bavuga ko ntacyo bibatwaye kuko babona Sosoma, n’amafaranga ,ati:”None wananirwa kubyara Kandi ucyeneye amafaranga y’ubuntu , ahubwo mutuvuganire abagabo barabuze”.
Rucyesha Emile , umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruganda avuga ko buri wese aba yifuza kubona amafaranga , ariko ikibazo cy’abakobwa birwa bahiga ababatera Inda bagamije kubona amafaranga bidakwiye, ati:”Tugiye gukaza ubukangurambaga buri wese yumve ko kubyara abo adashoboye kurera aba ateza umuruho igihugu n’umuryango muri Rusange”.
Aya mafaranga atangwa yavuze ko ava muri bamwe mu baterankunga kubufatanye na leta hagamije kuryanya igwingira mu bana n’imirire mibi.

