KAMONYI: Umwana w’umukobwa ubyaye vuba arasaba kurenganurwa nyuma yo guterwa inda n’uwo avuga ko ari DASSO akamwihakana

Umwana w’umukobwa arasaba kurenganurwa nyuma yo guterwa inda n’uvugwaho kuba umukozi wa DASSO akaza kumwihakana amaze kubyara.

Umwana w’umukobwa utuye mu Murenge wa Mugina, Akagari ka Mbati, Umudugudu wa Kansoro, mu Karere ka Kamonyi, aratabaza inzego zitandukanye asaba guhabwa uburenganzira bwe nyuma yo guterwa inda n’uvugwaho kuba umukozi wa DASSO muri ako karere, bikamuviramo kuva mu ishuri akiri mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye.

Uyu mwana, wifuza ko amazina ye atatangazwa kubera umutekano n’icyubahiro bye, avuga ko yabyaye umwana tariki ya 29 Ukuboza 2025, ubu hashize icyumweru kimwe gusa yibarutse.

Avuga ko ubuzima bwe bwahindutse bikomeye kuva yaterwa inda, agatakaza amahirwe yo gukomeza amashuri, ndetse n’uwamuteye inda akamutererana.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, uyu mwana yavuze ko uwamuteye inda yamwemereye ko bazakora ikizamini cya ADN (DNA) nyuma yo kubyara kugira ngo yemere umwana, ariko ubu ngo yisubiyeho, akaba atakiri kumwitaba cyangwa kumufasha mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Narababaye cyane. Sinshaka byinshi, ndashaka gusa ko se w’umwana yemera inshingano ze, akamumenya akanamufasha. Ubuzima bwanjye bwarahindutse ariko sinifuza ko n’umwana wanjye azabaho atagira kirengera,” ni amagambo y’uyu mwana, wavugaga amarira ari menshi.

Uyu mwana avuga ko yegereye ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi asaba ubufasha n’uburenganzira bwe, ariko ngo kugeza ubu nta gikorwa gifatika cyakozwe.

Ibi byatumye yiyambaza itangazamakuru n’abandi bafite aho bahurira n’uburenganzira bwa muntu n’ubw’umwana.

Mu muryango we, avuga ko se atamushyigikiye, cyane cyane ku bijyanye n’ibyamubayeho, mu gihe nyina ari we umuba hafi, akamufasha uko ashoboye mu bihe bigoye arimo.

Itegeko ryo mu Rwanda rirengera umwana n’umugore, rikanahana umuntu wese ukoresha ububasha bwe agahohotera umwana cyangwa umunyeshuri.

Abasesenguzi mu by’amategeko bavuga ko niba ibyavuzwe byemejwe, uwaba yarabikoze agomba kubibazwa, bityo umwana agahabwa ubutabera n’uburenganzira bwe, harimo no gufashwa mu kurera umwana no gusubira mu mashuri.

Uyu mwana arasaba inzego bireba, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, n’abandi bafite ubushobozi, kumufasha kubona ubutabera, no gutuma umwana yabyaye atavutswa uburenganzira bwe bwo kumenya se no gufashwa mu buzima bwe bwa buri munsi.

HANGA NEWS, twagerageje gushaka ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi ntibyakunze ,igihe bagize icyo batubwira kucyo bakoze kuri uyu mwana tuzabishyira mu nkuru itaha.

Source: X From Intyoza.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *