Kimisagara:”Tugiye guhoza ijisho hano” Polisi – DASSO -Ingabo bijeje abaturage ko urugomo n’uburaya n’ubujura bigiye gucika burundu ku Isi ya 9 n’izina barihindure

Inzego z’umutekano zirimo Polisi y’u Rwanda zaganirije abaturage b’Umurenge wa Kimisagara, by’umwihariko abo mu gace kazwi nko ku Isi ya 9, nyuma y’uko aka gace kamaze igihe kavugwamo urugomo, ubujura n’ibikorwa by’uburaya byabangamiraga umutekano w’abahatuye.

Mu kiganiro cyahuje Polisi, inzego z’ibanze n’abaturage, uyu wa kane tariki ya 8/1/2026 hagaragajwe ko umutekano mucye wari umaze gufata indi ntera, ku buryo hari abaturage batakibonaga ituze mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Umwe mu baturage bahatuye, watanze ubuhamya,aganira na HANGA NEWS yavuze ko aka gace kabaye indiri y’abantu bakora urugomo n’abajura, cyane cyane nijoro.

Yagize ati: “Iyo bwije ntitugira amahoro. Hari imirwano, induru z’abantu basinze n’abajura badutega mu nzira. Byageze aho dutinya no gusohoka nijoro.

Undi muturage we yagaragaje ko hari ama-lodge n’inzu zimwe na zimwe zavugwagamo ibikorwa bibi birimo gusambanya abana n’uburaya, avuga ko byabangamiraga cyane indangagaciro z’umuryango nyarwanda.

Yagize ati: “Hari aho abana basambanyirizwaga ku mugaragaro, tukabibona ariko tukabura aho tubigeza kubera ubwoba. Byari ikibazo gikomeye.”

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyarugenge Afande NSABIMANA Jean Bosco yabwiye abaturage ko Polisi itazihanganira na gato agace na kamwe karimo ibyaha byiganjemo urugomo n’ihohoterwa, ashimangira ko hakenewe ubufatanye bwa buri wese.

Yagize ati: “Ntabwo twakwemera kugira agace kiganjemo ibyaha ngo tubirebere. Ku Isi ya 9 havugwamo ama-lodge basambanyirizamo abana, ibyo ntibyemewe. Guhera aka kanya, iri zina ndarihinduye, kandi Polisi izakomeza guhoza ijisho muri aka gace.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kimisagara, buyobowe na Gitifu Ufiteyezu Jean Damascene, bwijeje abaturage ko inzego z’ibanze zigiye gukorana bya hafi na Polisi mu gukurikirana ikibazo cy’umutekano, hagafungwa ahantu hose hahindutse indiri y’ibyaha.

Abaturage basabye gukomeza guhabwa ubufasha n’inzego z’umutekano, banasabwa gutanga amakuru ku gihe ku bantu bose bakekwaho ibikorwa by’urugomo, ubujura n’ihohoterwa, kugira ngo hubakwe umutekano urambye n’ituze mu gace ka Kimisagara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *