Masaka:Hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’umugore wahujwe no gutangiza gahunda yiswe igiceri cya Mituweli
Umurenge wa Masaka, ku rwego rw’akarere ka Kicukiro,mu mujyi wa Kigali, ku nshuro ya 50 mu Rwanda, habereye ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore.

N’ibirori Byabereye mu kagali ka Gitaraga, uyu wa 8/3/2025 , byitabiriwe n’abanyapolitike Baturutse mu mitwe yombi uwa Sena n’abadepite bari barangajwe imbere na senateri Cyprier Niyomugabo, hari Kandi Umuyobozi wa karere ka Kicukiro wungirije , umuyobozi wa CNF ku rwego rw’umujyi wa Kigali, n’Abayobozi mu murenge wa Masaka , n’abaturage muri rusange.

Ubutumwa bwahatangiwe, abagore bose bagarukaga ku mashimwe bavuga ko bateye imbere Kandi ijambo bahawe ryatumye batinyuka, byose babikesha imiyoborere myiza y’igihugu ku isonga bacyesha intore izirusha intambwe nyakubahwa Perezida Kagame.

Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu mujyi wa Kigali (CNF), Kayesu Geneviève, yavuze ko ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ridakwiye gutuma umugore asuzugura umugabo ahubwo rifasha mu iterambere rye.

Yabigarutseho mu Kiganiro n’Itangazamakuru aho yari yitabiriye ibirori Byabereye I Masaka aho yari abajijwe ibibazo ku ihame ry’uburinganire mu Rwanda, ibyagezweho, ibyuho bigihari n’ibikwiye kunozwa. Yagize ati “Ntabwo ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ari ryo rituma umugore asuzugura umugabo. Yaba ari imyumvire itandukanye ariko hari ibikorwa mu kwigisha abantu ngo babyumve neza. Hari imfashanyigisho Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yateguye, yitwa Turwubake neza.’’
Yagaragaje ko hakwiye gukomeza gusobanurira abantu imiterere y’ihame ry’uburinganire.
Yakomeje ati “Ni ugukomeza kwigisha, abantu tukabigisha ku buryo n’urubyiruko ruzamuka rubizi. Ahubwo uburinganire ni ukureshya mu mategeko, tugahabwa uburenganzira bungana.”

Senateri Cyprier Niyomugabo,wari n’umushyitsi mukuru yagaragaje ko umugore yahawe ijambo ku buryo yahagurutse agakora, akamenya amahirwe afite n’icyo amategeko amuteganyiriza mu buryo bungana na musaza we. Yagize ati “Umugore wo mu Rwanda mu gihe tugezemo ubona yarateye imbere kuko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi hari ibyo umugore hari yarahejwemo mu burezi, mu kazi no muri politiki.”

Tariki ya 8 Werurwe buri mwaka, u Rwanda rwifatanya n’Isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore.
Uyu mwaka ni kunshuro ya 50 ku rwego rw’umujyi wa Kigali,mu karere ka Kicukiro,wabereye mu murenge wa Masaka , Akagali ka Gitaraga , ku nsanganyamatsiko igira iti “Umugore ni uw’agaciro none n’Ejo”.

Nduwayezu Alphred, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Masaka ,asoza ibirori yagaragaje ko ,byari ibirori ariko bihujwe n’ibikorwa bikomeza gusigasira umugore gukataza mu iterambere,Ati:”Hamwe n’umufatanyabikorwa, dufite amatsinda atanu (5), bahurije hamwe abantu barenga ibihumbi 2000 , buri tsinda twarihaye agasanduku ngo bashyiremo igiceri cy’100 buri munsi , kugeza mu kwezi Kwa 7 tuza twiyishyuriye Mituweli 100%, uyu niwo muhigo wa Masaka turashaka kuba ku isonga mu bwisungane mu kwivuza, hari n’umuterankunga ubabimburiye ashyize mu gaseke kabo agera kuri Miliyoni imwe n’igice (1,500,000 rwf”.

Ikindi cyaranze ibirori n’ubusabane no kumurika Ibyiza abagore batuye Kano gace bagezeho, ndetse n’abagore bitabiriye bahawe ibikoresho by’isuku bazajya bifashisha kunywa amazi meza, hari n’abajyanama n’ubuzima bafashije benshi kumenya uko ubuzima bwabo buhagaze cyane bapima abantu zimwe mu ndwara zitandura.

