RIB yerekanye abantu yataye muri yombi biyita abagenzacyaha

Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) berekanye abantu 7, barimo 2 bakurikinyweho kwiyitirira abagenzacyaha bagasaba amafaranga abantu bafite ababo bafunze kubera ibyaha bakekwaho babizeza kubafungura.

Uyu wa 10/3/2025, RIB yerekanywe kandi n’abandi 5 bakurikiranyweho kurema umutwe w’abagizi ba nabi bagurisha ubutaka butari ubwabo bakoresheje impapuro mpimbano.

RIB iributsa abaturarwanda ko Serivise z’Ubugenzacyaha nta kiguzi zigira, bityo bajya bagira amakenga bakanatanga amakuru igihe hari ubatse indoke yiyitirira umugenzacyaha.

RIB kandi irabasaba kujya bagira amakenga no gushishoza igihe cyose bagiye kugura umutungo runaka mu rwego rwo kwirinda kugwa mu mutego w’abatekamutwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *