Yandurira cyane mumibonano mpuzabitsina no gusuhuzanya -RBC iraburira abanyarwanda kwirinda Monkeypox

Dr.Rwagasore ushinzwe kurwanya ibyorezo mu Kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, avuga ko hari umugabo n’umugore bari mu kigero cy’imyaka 30 mu Rwanda, banduye indwara y’ubushita bw’inkende bita Monkeypox.

Asaba abantu ko bakwiye kwitwararika muri ino munsi, ubwo yari mu kiganiro na radio/tv1 mu kiganiro Rirarashe yagize ,ati:”Turasaba abanyarwanda ko bakwiye kwitwararika kubera icyorezo cy’ubushita Monkeypox, n’indwara yandura cyane bisaba ko abantu bakwiye kwirinda gusuhuzanya cyane no gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye ku bantu batandukanye”.

Yakomeje avuga ko, uwo yafashe atangira kugira ibibyimba ku mubiri bizamo amazi umuntu agahinda umuriro cyane ,nyuma uko ibimenyetso byigaragaza atangira kugira uburibwe uruhuru rukagatangira kugaragara nk’uruhiye ari nako yishimagura cyane.

Ati:”Umuntu wese, wumva atameze neza turamusaba kwihutira kujya Kwa muganga kuko niho honyine bashobora kwemeza ko yanduye iki cyorezo, ikiza nuko iyi ndwara tubibonye kare iravurwa ugakira nka nyuma y’iminsi itanu ugataha, ariko utivuje yaguhita kuko n’indwara yica kandi nabi”.

Impamvu yitwa Monkeypox n’aho yagaragaye bwa mbere

Iyi ndwara yahawe iri zina kubera ko yagaragaye mu nkende mu bizamini bya laboratoire byo mu 1958 icyakora kugeza ubu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko inkomoko y’iyi ndwara atari inkende gusa, ishobora no kuba yarakomotse ku zindi nyamabere zirimo imbeba.

Yagaragaye mu nyamaswa bwa mbere mu mashyamba yo mu bihugu byo muri Afurika yo Hagati n’iy’Iburengerazuba, ariko iza gusanganwa umuntu ku nshuro ya mbere muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu 1970, nyuma iza gukwirakwira muri Benin, Cameroun, Gabon, Côte d’Ivoire, Nigeria n’ahandi muri Afurika nka Sudan na Sierra Leone.

Mu 2003, iki cyorezo cyagaragaye mu nyamabere zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe mu 2018 na 2019 hari abagenzi baturuka mu Bwongereza, Israel na Singapore bayisanganywe ariko bikavugwa ko bari bafite aho bahuriye n’ingendo muri Nigeria.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *