Dushoje ibikorwa byo kwiyamamaza dushimira abanyarwanda bose bateye intambwe muri Demokarasi,Baratubyiniye twizeko bazanadutora – Dr Frank
Dr Frank Habineza, yashoje ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Nyarugenge, umujyi wa Kigali, aho yari mu kigo cy’urubyiruko rwa Kimisagara.
Mu ijambo yahavugiye, yishimiye kuba basoreje ibikorwa byo kwiyamamaza mu kigo cy’urubyiruko kuko bari babafite muri Gahunda, Ati:”Twahisemo hano mu kigo cy’urubyiruko Kimisagara, kubera twazengurutse igihugu cyose duhura n’abaturage batandukanye , none ubu turi hano Kimisagara twegera urubyiruko kugirango bumve ibyiza tubafiye nabo bazadukore”.

Yakomeje ashimira abanyarwanda ko, aho banyuze biyamamaza hose bakiriwe neza cyane, Ati:”Twazengurutse uturere twose tw’igihugu , aho twageze twakiriwe neza n’inzego z’ibanze ndetse n’abaturage baraturirimbiye , n’ikimenyetso ko abanyarwanda bamaze gutera imbere muri Demokarasi ”.

Yakomeje, asaba ab’i Nyarugenge yasoreje ibikorwa byo kwiyamamaza ko abafite ibyiza byinshi birimo kubagabanyiriza imisoro nk’akarere k’ubucuruzi , Ati:”Ab’i Nyarugenge,aka kanya turi hano mudukore tubagananyirize imisoro ihanitse , intego yacu nuko umusore w’inyongeragaciro uzava kuri 18% ukagera kuri 14%”.

Yasabye ko, ibi bizakunda igihe Tariki ya 15/7/2024 abanyarwanda bose bazindutse bajya kumutora, Ati:”Muzajye gutora murebe ifoto yanjye mutereho igikumwe, aha muzaba muhisemo neza ibyo twavuze byose bishyirwe mu murongo , hanyuma twifuza ko byibura ishyaka ryacu twabona inyamya 20 Kandi birashoboka muzacunge ahari Inyoni ya Kagoma mutereho igikumwe muzaba mutoye neza”.

