Minisitiri w’Intebe yifatanyije n’abaturage ba Kicukiro mu muganda wo gusibura imirwanyasuri no kubaka inzira y’amazi

Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva yifatanyije n’abaturage bo mu karere ka Kicukiro mu gikorwa cy’Umuganda ngarukakwezi, ahibanzwe ku gusibura imirwanyasuri no kubaka inzira z’amazi mu ishyamba rya Karambi.


Iki gikorwa cyari kigamije gukumira ibiza biterwa n’imvura nyinshi, birimo imyuzure n’isuri, binyuze mu gusukura no kubaka imiyoboro y’amazi ituma amazi atembera neza.

Abaturage, abayobozi n’inzego zitandukanye bifatanyije muri uyu muganda, bagaragaza uruhare rwabo mu kubungabunga ibidukikije no guteza imbere aho batuye. “Isuku itangirira mu ngo zacu”


Mu ijambo rye, Minisitiri Dr Justin Nsengiyumva yashimangiye ko isuku atari inshingano z’inzego z’ibanze gusa, ahubwo ko igomba guhera kuri buri muturage, by’umwihariko mu ngo.

Yagize atii:

“Mu bihugu by’amahanga baradushima. Iyo bageze i Kigali, barareba bakavuga bati Kigali ifite isuku, ariko twe kwisiga inyuma gusa, ngo nitugera mu ngo iwacu tube dufite umwanda.”


Yibukije ko isuku y’umujyi wa Kigali n’uturere tugize igihugu ari ishema ry’Abanyarwanda bose, ariko ko bikwiye kurushaho kugaragarira no mu buzima bwa buri munsi, mu ngo no mu midugudu.

Umuganda ngarukakwezi ukomeje kugaragara nk’inkingi ikomeye guteza imbere imibereho myiza y’abaturage. Usibye ibikorwa remezo nko kubaka imihanda mito, gusibura imirwanyasuri no gutera ibiti, unafasha mu gukomeza ubumwe n’ubufatanye mu baturage.


Abaturage ba Kicukiro bagaragaje ko ibikorwa nk’ibi bifasha mu kurinda ibikorwa byabo n’imitungo yabo, cyane cyane mu gihe cy’imvura, aho imiyoboro y’amazi idatunganye ishobora guteza ibyangiritse byinshi.


Gusibura imirwanyasuri no kubaka inzira z’amazi mu ishyamba rya Karambi ni imwe mu ngamba zigamije kurushaho kurinda ibidukikije no gukumira ibiza, hanashishikarizwa buri muturage kugira uruhare mu kubungabunga isuku n’umutekano w’aho atuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *