Mu Rwanda Hagaragaye abafite Virusi y’Ubushita bw’Inkende Monkeypox
Dr.Rwagasore ushinzwe kurwanya ibyorezo mu Kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, avuga ko hari umugabo n’umugore bari mu kigero cy’imyaka 30 banduye indwara y’ubushita bw’inkende bita MPox cyangwa Monkeypox.
Abo bantu byagaragaye ko bari basanzwe bava cyangwa bajya muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo aho iyo ndwara yari imaze iminsi igaragara.
RBC ivuga ko iriya ndwara yandurira mu gukora ku matembabuzi y’uwayanduye, mu mibonano mpuzabitsina, mu gusomana, gusuhuzanya no mu bundi buryo.
Abo yafashe, bagira ibiheri mu mayasha biryaryata kandi bifata mu myanya ndangagitsina, ibyo biheri bifata mu maso, mu biganza no mu maguru.
Ubwo kandi ni ko umurwayi aba ababara umutwe, ababara mu ngingo, ahinda umuriro mwinshi; ibyo byose bikamutera amasazi.
Dr. Rwagasore avuga ko mu rwego rwo kwirinda iyo ndwara ari ngombwa kwirinda gukorana imibonano mpuzabitsina n’umuntu wese ufite ibyo bimenyetso kandi abantu bakongera kugira gukaraba intoki akamenyero.
Impamvu yitwa Monkeypox n’aho yagaragaye bwa mbere
Iyi ndwara yahawe iri zina kubera ko yagaragaye mu nkende mu bizamini bya laboratoire byo mu 1958 icyakora kugeza ubu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko inkomoko y’iyi ndwara atari inkende gusa, ishobora no kuba yarakomotse ku zindi nyamabere zirimo imbeba.
Yagaragaye mu nyamaswa bwa mbere mu mashyamba yo mu bihugu byo muri Afurika yo Hagati n’iy’Iburengerazuba, ariko iza gusanganwa umuntu ku nshuro ya mbere muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu 1970, nyuma iza gukwirakwira muri Benin, Cameroun, Gabon, Côte d’Ivoire, Nigeria n’ahandi muri Afurika nka Sudan na Sierra Leone.
Mu 2003, iki cyorezo cyagaragaye mu nyamabere zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe mu 2018 na 2019 hari abagenzi baturuka mu Bwongereza, Israel na Singapore bayisanganywe ariko bikavugwa ko bari bafite aho bahuriye n’ingendo muri Nigeria.
Uko yandura
Ushobora kwandura iyi ndwara urumwe n’inyamaswa iyirwaye cyangwa se ukabiterwa no kurya inyamaswa zo mu gasozi. Ushobora no kuyandura kandi kubera ko wakoze ku wayanduye cyangwa ukambara imyenda ye.
Ishobora kugera mu mubiri w’umuntu binyuze mu matembabuzi, haba mu mazuru, mu jisho cyangwa mu kanwa no mu nzira z’ubuhumekero.
Mu itangazo ryasohowe na UKHSA, bavuga ko iyi ndwara abantu bashobora kuyikira vuba mu gihe cy’ibyumweru bike kandi itandura cyane mu bantu mu buryo bwihuse ugereranyije n’ibindi byorezo nka COVID-19.
Uko wayirinda
Kugeza ubu nta buvuzi buzwi bwihariye bushobora guhabwa uwanduye iyi ndwara ndetse bivugwa ko ari yo ubwayo ishobora kwikiza.
Guhabwa urukingo rwa Smallpox ni cyo gifatwa nk’urufunguzo rwarinda umuntu kwandura Monkeypox icyakora kuri ubu inkingo nk’izakoreshwaga ku gihe cy’icyorezo cya Smallpox ntazihari kuko hashize imyaka 40 kiranduwe mu Isi.
Hari inkingo nshya zakozwe n’Ikigo cya Bavarian Nordic ziherutse kwemezwa n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada aho zishobora kujya zikoreshwa mu gukingira zifite izina ry’ubucuruzi rya Imvanex, Jyneos na Imvamune.
Source:Taarifa/Rwanda

