Gicumbi:Inzoga yitwa ”Nzoga Ejo” ikomeje kwandagaza abaturage -Uyisinze ntabona imbaraga zo gukaraba
Mu karere ka Gicumbi, cyane mu murenge wa Kageyo, abaturage bavuga ko barembejwe n’urugomo ruturuka ku nzoga benga zimwe zifite amazina atandukanye bitewe n’ingaruka zibagiraho.
Urugero n’inzoga yitwa Nzoga Ejo, iyi ngo uyisinze ntabasha kugira imbaraga zo gukaraba, abaganiriye n’itangazamakuru uyu wa 17/8/2022 bagize ,bati:”Inzoga yitwa Nzoga Ejo yengwa mu bitoki ariko bavanga n’amazi n’isukari bakongeramo Amatafari ahiye n’ifumbire, iyi umuntu uyinywoye ahita asinda agatangira guhindura ibitekerezo”.
Bavuga ko kuyinywa utakarabye biba birangiye koga kuko nta mbaraga umuntu yongera kubona, aha ni naho bayihimbye inzina rya Nzoga Ejo.
Hari Indi bita Poyo, iyi nayo ngo uyisinze ntabasha kuzuza ishingano z’ababutse urugo, ati:”Poyo n’inzoga y’urwagwa, yo ibyo yengwamo ntabwo tubizi kuko umugabo wayisomye ahindura imitekerereze kuburyo atabasha kuzuza ishingano z’abubatse urugo”.
Izi Nzoga zose ,abaturage bavuga ko bazikunda kuko zigura make, icupa rya litiro imwe rigura amafaranga maganabiri y’u Rwanda (200Rwf).
Nubwo abaturage bazibatije amazina atandukanye , ba nyiri kuzenga bavuga ko ibyo bazisebya ataribyo kuko ziba zikozwe mu bitoki.
Nzabonimpa Emmanul,Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, kuri iki kibazo ntacyo yigize akivugaho, telefoni ntabwo yayitabye n’ubutumwa bugufu yoherejwe n’umunyamakuru wa Tv1 dukesha iyi nkuru ntabwo yasubije.
Gusa, mu kiganiro aka karere gaherutse kugirana n’itangazamakuru yavuze ko inzoga bazi ari Poyo, avuga ko babihagurukiye kandi abazenga babashyiriyeho ibihano bikomeye.
Iki n’ikibazo gisaba ko inzego bireba guharuka kuko bamwe mu baturage bavuga ko ziri gukurara urugomo, urugero batanga n’umwe mu basigajwe inyuma n’amateka uherutse gusanga umugore we ari mu kabari n’undi mu Gabo ahita yihutira kujya iwe mu guro atemagura ibintu byose byo mu nzu.

