Bugesera: Abagenzi birinubira umusoro wa buri munsi bacibwa nk’ikiguzi bishyura umuhanda bacamo mu gishanga cya Nyamugerera
Abaturage baturiye umuhanda uca mu gishanga cya Nyamugerera, uhuza umurenge wa Mwogo n’umurenge wa Ntarama mu karere ka Bugesera, barinubira amafaranga bacibwa n’abantu bishyize hamwe bashinga koperative bise “Huguka Muhinzi”, bavuga ko ayo mafaranga ababangamiye mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Aba baturage bavuga ko buri muntu wese uca kuri uyu muhanda asabwa kwishyura amafaranga ari hagati ya 100 na 200, cyane cyane abajyayo guhinga mu mirima yabo iri muri iki gishanga ,bavuga ko byabakenesheje.

Umwe mu baturage twahaye izina rya Mukamana (izina ryahinduwe) yagize ati:
“Njye iyo ngiye guhinga mu murima wanjye nishyura amafaranga 200 mu gihe no kugaruka nkayongera nkayishyura harubwo bibeshya kubera nta facture duhabwa. Iyo mfite abana bo kujyana cyangwa ibikoresho byinshi, biba bigoye cyane kuko nta mafaranga twinjiza buri munsi.”

Undi muturage witwa Bizimana, nawe wivugira ko yahohotewe, yavuze ati:
“Hari igihe twatinze kwishyura kubera ko twari twagiye guhinga gusa, bafata isuka yanjye bavuga ko mfite ideni. Ibyo bidusubiza inyuma kuko uba ugiye gushaka imibereho y’umuryango.”

Abana bato nibo uhasanga bamutsa moto barataye amashuri, bakorera amafaranga.
Impaka n’ifatirwa ry’ibikoresho by’abahinzi
Ku wa kabiri tariki ya 6 Nyakanga 2026, HANGA NEWS yasanze hari abaturage batongana n’umwe mu bishyuza, aho yavugaga ko bamwe muri bo bamaze kugira amadeni menshi, bigatuma bafatirwa bimwe mu bikoresho byabo by’ubuhinzi birimo amasuka.
Umuturage w’umusaza uri mu bahinzi bo muri iki gishanga yagize ati:
“Ntitwanga ko umuhanda witabwaho, ariko gutanga amafaranga buri munsi bitandukanye no gutanga umusanzu wateguwe neza n’ubuyobozi. Turasaba ko batwumva.”

Ku ruhande rwa koperative Huguka Muhinzi, abishyuza bavuga ko ayo mafaranga bacibwa ayagenewe kwita ku muhanda, kuko ari bo bawushyiramo ibyatsi, bakawukorera isuku, ndetse bakawufata nk’uwabo bawucunga.
Umwe mu bayobozi babo yagize ati:
“Uyu muhanda uramutse udafashwe neza ntawahanyura. Amafaranga dutanga ni yo adufasha kuwusigasira.”

HANGA NEWS yagerageje kuvugana na Meya w’akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, kugira ngo agire icyo avuga kuri iki kibazo, ariko ntacyo yigeze atangaza, kuko yacecetse.

Abaturage basaba ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’akarere bwihutira kwinjira muri iki kibazo, hagasobanurwa niba aya mafaranga acibwa mu buryo bwemewe n’amategeko, ndetse hakarindwa ihohoterwa rikorerwa abaturage bajya kwihingira mu mirima yabo.


Icyo gishanga gifasha abaturage benshi bava Mumurenge wa mwogo bambuka bajya I Kigali ntarama ndetse nahandi hatandukanye
Barebe uburyo babishyira kumurongo vuba kuko Hari byinshi bizangirika
Murakoze
Ndagirango ntange umucyo kuri iyi nkuru nkumuntu utuye hariya,Kandi buriya amakuru yose wahabwa ntiyaba ijana ku ijana,ahubwo ndibaza nti,”ni ubuvugizi udukoreye ngo haboneke umuhanda utari ibyatsi abantu bavunika bashyiramo?cg waba warahanyuze bagusaba ijana kuko bavunika bahakora ukababara?reka nguhe rero ukuri kose,twe dukorera I kigali ugiye kuzenguruka I nyamata moto ni 1500,na taxi 750 ikugeza I nyanza akaba 2250rwf,imagine niba ukorera kwa rubangura wakongeraho 460rwf agahita aba 2710rwf bivuze ngo ni 5420 kumunsix30days arenga 150k,ubwose iyo depense kuri transport iri supportive kweri.mugihe watangaga 2k ngo bakoresha aho uca wagera haruguru ugafata taxi ya 750*2 bikaba 1500 gusa kumunsi.dear journalist before submitting such news ujye ujya. In deep kubyo urebe na impact byatera kuko nkubu mayor yahagaritse abahakoraga none ntituri kubona uko twambuka.come on guys tujye tuba mature