Gasabo:Kutumvikana hagati ya Diregiteri na DOs muri G.S Kimironko bitumye umwana wa S6 ahera mu rugo.-Ababyeyi barimo gutabaza

Umubyeyi urerera mu rwunge rw’amashuri rwa Kimironko
(G.S Kimironko) ya mbere, mu karere ka Gasabo, umurenge wa Kimironko, umujyi wa Kigali, arimo gutabariza umwana we wakuwe mu ishuri aho yigaga Computer Science & Economy (MCE) mu mwaka wa Gatanu w’amashuri yisumbuye”.

Umuyobozi w’ishuri Habanabashaka Jean Baptiste hamwe n’ushinzwe Displine mu Kigo (Prefer de Despiline) Ndizeye Charles ntibavuga rumwe ku mpamvu yatumye uyu mwana bamwirukana mu kigo, Imvuyo ya Diregiteri na DOs umwe avuguruza undi ni gihamya ko hashobora kuba hari ibindi byihishe inyuma bisaba inzego bireba cyane urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kubikoraho iperereza.

Mu kiganiro HANGA NEWS yagiranye na Diregiteri w’iki kigo yaduhamirije ko uyu mwana yazize gukopera ibizami bya NESA naho DOs we yatubwiye ko atari byo yazize ndetse ko ntaho bihuriye ko ahubwo yazize gukubita umwalimu.

Amakuru agera kuri HANGA NEWS, ni uko ibizami bya NESA Diregiteri yatubwiye ko abana bakopeye bisoza umwaka byo mu mashuri abiri, ndetse ko byabaye ngombwa ko abanyeshuri bose biga mu mwaka wa kane ni uwa Gatanu babisubiramo ndetse ko na buri mwana yakuweho amanota 10 ya Displine, hanabaye inama y’ababyeyi babo bacibwa amafaranga ibihumbi 3000 Rwf kuri buri mwana.

Uyu mwana Kwizera Djafar w’imyaka 19 yatubwiye ko , nawe kugeza ubu atazi icyo azira, yagize ati:”Turi mu ishuri hari abana bari bafite telephone batwereka Ibisubizo by’ibizami bya NESA nanjye narimo mbikoporora mu ikayi hamwe n’abandi, dufashwe badutumye ababyeyi bafata umwanzuro wo kuduca amafranga 3000 buri wese twari hafi 20 ngo yugutegura ikindi kizamini, dusoje umwaka natunguwe no kubona banyirukana abandi bana bagarutse kwiga njyewe baranyirukanye sinzi impamvu yatumye DOs yanyirukanye ko ntazagaruka kwiga agatoranya njyenyine mu bandi bana bose twafatiwe hamwe”.

Muburakari bwinshi DOs twamubajije iby’iki kibazo nicyo yaba apfa n’uyu mwana yagize ,ati:”Umubyeyi we ntiyaraye avuye hano? gusaba imbabazi akanavugana na Diregiteri ? Icyo twamubwiye ni uko amutwara ahandi haba Kimihurura cyangwa ku Gisozi”.

Umubyeyi w’uyu mwana , yabwiye HANGA NEWS ko , atumva uburyo birukana umwana we bamuziza Displine mu gihe indangamanota ye iriho amanota meza yo kwimuka mu mwaka wa Gatandatu , ndetse na displine akaba naho afite amanota meza hejuru ya 70%.

Ati:'”Umwana wanjye yicaye mu rugo n’ibigo bambwira kumushyiramo bimwe ntibifite amashami yiga, mu gihe ahandi nsanga Diregiteri yabahamaye ngo ntibamwakire niba njyewe cyangwa undi wo mu muryango wanjye ufitanye ibibazo nabo ntabwo byagakwiye kuvutsa amahirwe umwana, ubu aricaye mu rugo kandi yagakwiye kuba ari kw’ishuri yiga kubera ko ari gusoza amashuri ye yisumbuye”.

Kuba Diregiteri ashimangira ko nta kibazo afitanye n’umwana ndetse n’umubyeyi, DOs nawe akavuga ko yasuzuguwe n”umwana , ibi byose ntabwo byari bikwiye gutuma umwana akurwa mu ishuri burundu.

Iki n’ikibazo giha umukoro inzego bireba harimo NESA, Mineduc, Polisi na RIB kubikurikirana kugirango uyu mwana bidakomeza kumugiraho ingaruka akavutswa uburenganzira bwe bwo gukomeza amashuri, dore hashije igihe abandi bana baratangiye amashuri we yibereye mu rugo yarashobowe uko azabigenza ngo asubire kwiga.

Ubwo twateguraga iyi nkuru, twavuganye na NESA kuri iki kibazo , inkuru irinze isohoka ntacyo baratubwira, nibagira icyo batubwira tuzabishyira mu nkuru itaha.

Twari twababajije kubijyanye n’imyitwarire y’abayobozi nk’aba bahohotera umunyeshuri bigaragara ko bari kumuvutswa amahirwe kumpamvu nabo ubwabo badahurije hamwe. Iyo urebye uyu muyobozi w’ikigo cya G.S Kmironko ashobora kuba nta jambo agira muri iki kigo kuko umubyeyi w’uyu mwana yaje kumureba aho kumufasha gukemura iki kibazo nk’umuyobozi ahubwo amwohereza kwa DOs ngo niwe ufite igisubizo ntacyo yabikoraho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *