Polisi na RIB bafunze ba nyiri Hoteli Urubuto (Dayenu) bakurikiranyweho urupfu rw’umusekirite wapfiriye muri piscine
Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) yafunze abantu babiri barimo umugabo n’umugore, ba nyiri Hoteli Urubuto, yahoze yitwa Dayenu, iherereye mu Karere ka Nyanza, Intara y’Amajyepfo, kugira ngo bakorweho iperereza ku rupfu rw’umusekirite wakoraga muri iyo hoteli wapfiriye muri piscine yayo.

Amakuru yizewe avuga ko uwo musekirite yasanzwe yapfiriye muri piscine y’iyo hoteli, ibintu byahise bitera iperereza ryimbitse ku byaba byihishe inyuma y’urwo rupfu.
Abashinzwe umutekano bakomeje gukora iperereza mu rwego rwo kumenya icyateye urupfu rwe n’ababa babigizemo uruhare.
By’umwihariko, haravugwa ko hari abandi bakozi ba hoteli bacitse inzego z’umutekano, bakaba bari gushakishwa cyane kuko nabo bagombaga kubazwa ibijyanye n’urupfu rw’uwapfuye, kubera ko bari bari hafi aho cyangwa bakoraga mu bihe byegereye igihe byabereye.

Iyi piscine iherereye mu mujyi rwagati w’Akarere ka Nyanza si ubwa mbere ivugwamo impanuka yateje urupfu. Mu mwaka wa 2017, nabwo hapfiriyemo abanyeshuri babiri bo mu Ishuri rya IGIHOZO Saint Peter Secondary School, bari bagiye koga muri iyo piscine, ibintu byari byarakuruye impaka nyinshi ku mutekano wayo n’imikorere yayo muri rusange.
Inzego z’umutekano zatangaje ko iperereza rikomeje, kandi ko abazagaragaraho uruhare mu rupfu rw’uyu musekirite bazagezwa imbere y’ubutabera hakurikijwe amategeko y’u Rwanda.
Turakomeza kubagezaho amakuru mashya uko iperereza rigenda ritera imbere.

