Umushoramari wo muri Misiri (Hesham Gazar) agiye gushora imari mu rwego rw’impu mu Rwanda yubaka Uruganda
Umushoramari wo mu gihugu cya Misiri, Hesham Gazar, akaba n’Umuyobozi Mukuru (CEO) wa Leather and More Company, ari mu Rwanda mu ruzinduko rugamije kureba amahirwe yo gushora imari mu rwego rw’inganda zitunganya impu z’inyamaswa.

Mu ruzinduko rwe, Hesham Gazar yasuye abakora ibikomoka ku mpu mu Rwanda bibumbiye muri Rwanda Leather Association, iyobowe na Kamayirese Jean d’Amour.
Ibiganiro bagiranye byibanze ku buryo hashyirwaho ishoramari rihamye mu rwego rw’impu, cyane cyane mu gutunganya impu ziva ku matungo magufi n’amaremare, hagamijwe kongera agaciro ku bikorerwa mu Rwanda.

Aganira n’itangazamakuru, Hesham Gazar yatangaje ko yishimiye cyane uko yakiriwe n’ibikorwa yabonye by’abanyamuryango ba Rwanda Leather Association, avuga ko byamuhaye icyizere cyo gushora imari mu Rwanda.

Yagize ati:
“Nakiriwe neza kandi ndishimye cyane. Ndi umushoramari mu nzego zitandukanye zirimo ubuvuzi, ubworozi n’izindi. Ngamije kuba umwe mu bashoramari bashora imari mu Rwanda dufatanyije na Rwanda Leather Association dushinge uruganda rutunganya impu. Nzatanga igisubizo vuba, mu cyumweru kimwe cyangwa bibiri, ariko ntibizarenga ibyumweru bine. Nzava mu Rwanda ntanze umurongo uhamye w’imikoranire.”

Ku ruhande rwe, Kamayirese Jean d’Amour, Umuyobozi wa Rwanda Leather Association, yavuze ko uku kugenderwa n’abashoramari b’abanyamahanga ari umusaruro wa politiki nziza y’igihugu mu gukurura ishoramari, by’umwihariko uruhare rukomeye rwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

Yagize ati:
“Turashimira Nyakubahwa Perezida Paul Kagame washyigikiye cyane urwego rw’impu rwari rwarasigaye inyuma. Uruzinduko rwe mu bihugu bitandukanye no kugaragaza amahirwe y’ishoramari byatumye abashoramari baturuka mu Misiri batugana. Turateganya gukorana na bo dushyireho uruganda, bityo twambike Abanyarwanda ibikorerwa iwacu.”

Iri shoramari ritezweho kongera umusaruro mu rwego rw’impu, guhanga imirimo mishya, guteza imbere ubumenyi mu nganda no kugabanya ibicuruzwa bitumizwa mu mahanga, bigendanye n’icyerekezo cy’igihugu cyo kwihutisha inganda n’iterambere rirambye.

