Rwamagana:Ab’i Muyumbu basuye umuhora w’amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu batahana ingamba zikomeye
Umurenge wa Muyumbu, akarere ka Rwamagana mu cyerekezo bihaye, kigira ati:” KUBAKA MUYUMBU TWIFUZA.
Uyu wa 17/6/2023 Abaturage ba Muyumbu bagera ku 130 barimo abayobozi guhera ku rwego rw’umudugudu kugeza k’Umurenge bitabiriye igikorwa cyo gusura ,Umuhoora w’Amateka y’Urugamba rwo Kubohora Igihugu.
N’igikorwa cyateguwe k’ubufatanye bw’umurenge n’abaturage ndetse n’abafatanyabikorwa, hakaba hasuwe aho urugamba rwatangiriye Kumupaka wa Kagitumba kugeza k’Umulindi W’intwari, muri iki gikorwa bifatanyije na Nyakubahwa vice mayor ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madam UMUTONI Jeanne.
Ibice bigize Amateka byasuwe, basuye,harimo Kagitumba border ahatangiriye urugamba , bakomereza ,Nyabwishongwezi hill aho late Fred Gisa Rwigema yaguye.
Bajya ,Tabagwe-Gikoba through the subsidiary axis & Agasanimetero area. Hasuwe indake ya Afande PC (Iconic collection) iherereye Gikoba mu kagali ka shonga mu Murenge wa Tabagwe.
Hasuwe Kandi Mulindi w’intwari via Rukomo-Gicumbi District(Museum-Mulindi w’intwali).
Amasomo yahakuye nk’ingamba, harimo : Kwigira k’Umukuru w’Igihugu (gutekereza muburyo bwagutse, kureba kure, guharanira gukora neza, Discipline, Sacrifice, kutazarira no gufatira ibyemezo igihe.
Ibindi, Kwiga aho Igihugu aho cyavuye, aho kigeze ubu naho kigana, Indangagaciro zaranze ababohoye Igihugu (INKOTANYI) no kubigiraho mu gushyiramubikorwa inshingano bahabwa zo guteza Igihugu imbere n’Abanyarwanda.
Gukoresha bicyeya ukagera kuri byinshi, Gukorera kuntego, kwiyemeza no Kudatezuka (resilience) nubwo byaba bikomeye ariko bikagerwaho.
Nyuma yo Kubona ubwitange bw’ababohoye Igihugu (INKOTANYI) ndetse harimo n’abahasize ubuzima, abatuye Muyumbu biyemeje kurinda no gusigasira ibyagezweho.
Mubyo bise ”Let’s walk into the footsteps of RPF/A & discover how the liberation struggle was”a thought and fought struggle”.
Insanganyamatsiko ,igira iti:”KUBAKA MUYUMBU TWIFUZA NTAKUJENJEKA”.

Ubwo bari bari ku kupaka basobanurirwa amateka.

Ubwo bari mu nzira basura umuhora w’urugamba rwo kubohora igihugu.

Bavuga ko batahanye ingamba zikomeye.

Wabonaga ko bafite imbaraga banyotewe no kumenya Aya mateka.

Buri kiciro basobanurirwaga amateka.

Benshi bitabiriye bari urubyiruko.

Vice meya nawe yari yitabiriye.

Gitifu nawe yari yitabiriye.


Ubwitabire bwari bushimishije.

Vice meya , yari yitabiriye.

