BWAMBERE MU RWANDA HAGIYE KUBA IGITARAMO CYA AFRO OPERA- CYATEGUWE NA MAURIX BARU

Biragoye ko waba warakurikiye umuziki Nyarwanda utazi ijambi bagira bati”Maurix Music” ndetse ubu benshi muhise mwibuka indirimbo “Mbwira Yego” ya Tom Close!
Icyo gihe uhita wibuka indirimbo zo mu gihe cya 2009 ubwo hazaga inkundura ya bahanzi benshi aribwo na Studio zikora indirimbo zaje ari nyinshi ariko icyo gihe igicumbi cy’umuziki cyabarizwaga Mu karere ka Huye, ahahoze hitwa Butare.

Uyu Maurix uzwiho ubuhanga wanakoze indirimbo zitandukanye zakunzwe cyane mu myaka yashize ndetse n’iz’abana zikunzwe nka “Bayi Bayi Ingona”, ariko ubu akaba yarihebeye injyana ya ‘Afro-Opera’ yateguye igitaramo cye, cya mbere cyagutse gicurangwamo n’abahanga kubicurangisho nka Violon na Cello n’ibindi azacurangiramo abakunzi b’iyi njyana.

Ubwo Maurix yaganiraga na HANGA News yavuze ko yagize igitekerezo cy’iki gitaramo, nyuma y’icyo yakoze muri Kamena 2023 ariko abantu bitabiriye akaba ari abo yari yahaye ubutumire gusa.

Yavuze ko iki gitaramo yakoze, cyashimishije benshi bari bitabiriye bakamusaba ko yakora noneho ikindi kiri ahantu hagutse, ku buryo kwinjira noneho byaba ari ukwishyura.

Ati “Abantu bitabiriye igitaramo mperuka gukora nibo batumye ntegura iki. Bashakaga ko nkora igitaramo kigari kwinjira abantu bakishyura.’’

Iki gitaramo Maurix azagihuriramo na Ben Nganji wamamaye mu Nkirigito kizaba ku wa 11 Kanama 2023 ,kuri Grazia Apartment Hotel ku Kimihurura, guhera saa Kumi n’Ebyiri kugeza saa Mbili .

Kwinjira ni ibihumbi icumbi (10.000) Frw ahasanzwe, n’ibimbu makumyabiri ( 20.000) Frw muri VIP.

Imyanya y’abazitabira iki gitaramo cyitezwemo abayobozi bakomeye mu nzego zitandukanye, irabaze.

Maurix Baru yamenyekanye cyane muri Studio ye yitwaga “Maurix Music Studio”, yafashije benshi mu bahanzi mu myaka yo hambere ubwo uyu musore yari umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare.

Maurix Music Studio yakorewemo indirimbo nyinshi zakunzwe zirimo iza The Ben, Tom Close, Riderman n’abandi.

Nyuma yo kurangiza amashuri, Maurix yimuriye studio ye mu Mujyi wa Kigali ayikura i Huye. Mu 2017 nibwo yabonye amahirwe yo kujya mu Buholandi kwiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza.

Nyuma yo kurangiza amasomo akanabonayo akazi, ntabwo byamworoheye ko ahita agaruka mu Rwanda ngo akomerezeho iby’umuziki.

Mu 2020 ni bwo Maurix yabonye akazi kamusaba kugaruka mu Rwanda bituma ahita anatekereza uburyo yasubukura ibijyanye n’umuziki ariko yibanda ku muziki wa Opera utamenyerewe mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *