Nyarugenge:Kubufatanye n’Irerero S’Mary Immaculate hizihijwe umunsi w’umwana w’umunyafurika
Ishuri ry’incuke Nursery St Mary Immaculate , riherereye mu murenge wa Gitega, akagari ka Kora,mu karere ka Nyarugenge, Kubufatanye n’ubuyobozi bw’umurenge uyu wa 16/6/2024 bateguye Igikorwa cy’amarushanwa y’abana biga mu mashuri abanza mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru w’umwana w’umunyafurika.
N’igikorwa cyaranzwe n’imikino itandukanye igera kuri itanu, aho buri kiciro cyarimo abana 9 utsinze bwa mbere akegukana igihembo cyateguwe n’iri shuri.
Ndagijimana Pierre Celestin, umuyobozi w’ishuri akaba ari nawe washinze iki kigo, yabwiye HANGA News ko, uyu munsi hari ibikorwa bitandukanye bateguye mu rwego rwo gukundisha abato kugaragaza impano zibarimo, Ati:”Uyu munsi ,natwe twishatsemo ubushobozi twari twateganyije ko Aya marushanwa yitabirwa n’ibigo birenze 30 hano mu karere ka Nyarugenge na Gasabo, twishimiye ko ababonetse mwabonye ko bakoze neza, bagaragaje impano zibarimo”.
Yakomeje , avuga ko imikino bateguye uko ari itanu , yarimo umukino wa Basketball bashyira umupira muri Paniye bapfutse amaso, Kurya Bombo , Gusiganwa amaguru ari mu mufuka, Kumena inkono bapfutse mu maso, uwa nyuma wari Gusiganwa bafite ikiyiko mukanwa kirimo Ibiye.
Aya marushwana yari Yitabiriwe n’abayobozi bamashuri atandukanye mu karere ka Gasabo na Nyarugenge, abarezi ndetse n’abanyeshuri.
Tariki ya 16/06, ni umunsi ngarukamwaka wizihizwaho UMUNSI W’UMWANA W’UMUNYAFURIKA. Kuri uyu munsi, hirya no hino mu Gihugu cyacu, kimwe no muri Afurika hose aba ari umunsi w’ibirori bikomeye byahariwe umwana.
Tubibutse ko, Inkomoko y’umunsi w’umwana w’umunyafurika, Yaturutse ku butwari bw’abana ba Soweto muri Afurika y’Epfo, bagaragaje baharanira uburenganzira bwabo muri Leta yabavanguraga muri byose no mu burezi.
Ku itariki ya 16/06/1976, abo bana b’Abirabura, mu butwari bwinshi, imbere y’imbunda baziko nta mpuhwe zibafitiye, BAVUZE OYA, TURABYANZE, TURABIHAKANYE”.
Umunsi mukuru , wari uhagarariye Leta, Yasabye abana kuba intwari nk’abo bana bo muri Afurika y’Epfo, ariko bakanarebera ku ntwari z’u Rwanda zarumeneye amaraso, zikarubohora ku buyobozi bubi bwahezaga bamwe mu bana barwo.
Yabwiye bana ati” Ng’ubwo ubutwari tubasaba ku rugamba tubasaba kujyaho, urugamba rwo kurwanya ubukene, ubushomeri, ibiyobyebwenge binyuranye n’icyorezo cy’indwara ya sida.”
Agarutse ku nsanganyamatsiko y’umunsi igira iti “UBUREZI BWIZA NI UMUSINGI W’EJO HEZA H’UMWANA”, yababwiye ko abana b’u Rwanda bafite amahirwe kuko bafite Leta ibitaho ku buryo bwose aho yabashyiriyeho ihuriro ryabo, amashuri akaba yarabegerejwe. Ati” Kugira ngo igihugu kigire iterambere rirambye, ni uko abatugare bacyo bajijuka. Uburezi bufite ireme, uburezi kuri bose ni ingamba ihamye ya Leta y’u Rwanda, ni icyerekezo dukesha imiyoborere myiza dukomora kuri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME.”

Bamwe mu bana, bakina umukino wo Kumena inkono bayishakisha bapfutse mumaso.

Hari bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri muri Gasabo na Nyarugenge.

Umuyobozi w’ishuri S’mery Immaculate, Celestin niwe wayoboye iki gikorwa, aha yashimiraga umwana wahize abandi.

Abana bakinaga umukino urimo ubwenge.

Abana bakinnye umukino wo Gusiganwa bafite ikiyiko kiriho Ibiye.

Hari abayobozi batandukanye.

