Motar F.C yanganyije na La Jeunesse F.C, abamotari bashima Siporo n’ubukangurambaga bwa “Gerayo Amahoro”
Ku wa Gatandatu tariki ya 17 Mutarama 2026, ikipe y’abamotari Motar F.C yanganyije n’ikipe ya La Jeunesse F.C ubusa ku busa ( 0-0) mu mukino wabereye kuri Tapi-vert Nyamirambo, uyu wari umukino mu kiciro cya kabiri Phase retour ya Shampiyona y’u Rwanda.

Uyu mukino wakurikiwe n’abamotari benshi ndetse n’abandi bakunzi b’umupira w’amaguru, bishimira intambwe ikipe yabo ikomeje gutera.

Mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru HANGA NEWS, bamwe mu bamotari bagaragaje ko bishimiye cyane ikipe yabo, bavuga ko yabahaye umwanya wo kuruhuka mu mutwe no guhurira hamwe nk’abanyamwuga bafite icyerekezo.

Umwe muri bo yagize ati:
“Twabonye ubuyobozi bwiza bwadushyiriyeho ikipe yacu. Natwe ubu dusigaye dufite aho twidagadurira tukaruhuka mu mutwe. Ibi byadufashije guhurira hamwe nk’abamotari, tukishima kandi tugasabana neza.”
Abandi bamotari bagaragaje ko iyi gahunda ya Siporo yafashije guhindura imyumvire bamwe mu Banyarwanda bari bafite ku mwuga w’ubumotari. Bavuga ko hari abawufataga nk’uw’abantu badafite discipline, ariko ubu bakaba baratangiye kubabona mu rundi rwego.

Ati:
“Siporo yadufashije kugaragaza ko motari atari umuntu udashoboye cyangwa udafite discipline. Natwe dufite imyumvire myiza iganisha ku cyerekezo cy’igihugu. Ntidushobora gusigara inyuma mu iterambere u Rwanda ruganamo. Twishimira iterambere kandi tuzi ko Siporo ari ubuzima bwiza.”
By’umwihariko, uyu mukino wanibukije benshi gahunda ya Polisi y’u Rwanda izwi nka “Gerayo Amahoro”, aho ku myambaro y’ikipe handitse amagambo asanzwe azwi mu bukangurambaga bwo kugabanya impanuka zo mu muhanda.

Abamotari baganiriye na HANGA NEWS bagize bati:

“Ni byo koko, turi abashoferi kandi akazi kacu ka buri munsi ni ugutwara abantu. Duhora mu muhanda, twishimira iyi gahunda nziza Polisi yatuzaniye ya ‘Gerayo Amahoro’ kuko yadufashije kwitwararika no kwirinda mu muhanda. Ibyo byatanze umusaruro kuko impanuka za moto zaragabanutse.”

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’abamotari bo muri zone ya Nyarugenge, batangaje ko iyi gahunda ya Siporo ari ingenzi cyane kuko ifasha abamotari kuruhura ubwonko, bityo bagasubira mu kazi kabo batekanye kandi bameze neza mu mutwe no mu mubiri.

Uyu mukino wa Motar F.C na La Jeunesse F.C ugaragaza ko Siporo ishobora kuba igikoresho gikomeye cyo guteza imbere ubumwe, guhindura imyumvire no gushyigikira ubukangurambaga bugamije umutekano wo mu muhanda, binyuze muri gahunda ya “Gerayo Amahoro.”

