Nyarugenge: Ababyeyi barinubira uburangare mu buyobozi bwa G.S Cyahafi, abana boherejwe kwiga bagaragara bazerera mu masaha y’amasomo

Bamwe mu babyeyi barera mu kigo cy’amashuri G.S Cyahafi,n’abatuye hafi yacyo aho giherereye mu murenge wa Gitega, akarere ka Nyarugenge, barashinja ubuyobozi bw’iki kigo uburangare bukabije, bavuga ko bubangamiye imyigire y’abana babo.


Aba babyeyi bavuga ko bohereza abana babo kwiga ku gihe, ariko bakaza gutungurwa no kubona abana bazerera mu mihanda no hafi y’ikigo mu masaha yagenewe amasomo, ibintu bavuga ko bishobora gushyira abana mu byago no gutesha agaciro intego y’uburezi.


Kuri uyu wa 19 Mutarama 2026, itangazamakuru HANGA NEWS ryasuye iki kigo risanga hari abana benshi batinze kwinjira mu mashuri. Bamwe mu bana twasanze biyizira kwiga saa yine na saa tatu, mu gihe amasomo atangira saa mbiri za mu gitondo.


Nk’uko byagaragaye ku jisho ry’umunyamakuru wa HANGA NEWS, hari aho bigaragara ko hari uburangare mu micungire y’ikigo, kuko ahagana saa mbiri n’igice abasekirite bafungaga umuryango w’ikigo, bigatuma abana bamwe basigara hanze, nyamara amasomo yari yatangiye.


Uwimana Immaculee, umuyobozi wa G.S Cyahafi, yemeje aya makuru mu kiganiro yahaye HANGA NEWS, aho yavuze ko iki kibazo gihari koko, nubwo yemera ko kugeza ubu hatarashyirwaho umuti urambye wo kugikemura.

 


Ababyeyi basaba ko hafatwa ingamba zihamye zo kunoza imyitwarire n’imicungire y’abayobozi b’iki kigo, hagashyirwaho n’uburyo bufatika bwo gukurikirana abanyeshuri mu masaha y’amasomo, kugira ngo uburangare bukomeje kuvugwa budakomeza kugira ingaruka mbi ku mitsindire n’ejo hazaza h’abana.


Bamwe mu baturage bavuga ko nidahinduka imikorere y’iki kigo, G.S Cyahafi ishobora gukomeza kugaragara mu bigo bya nyuma mu gihugu, nk’uko byigeze kugaragara mu mibare y’ibizamini by’igihugu byagaragaje umubare munini w’abanyeshuri batsinzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *