Gicumbi: FPR-Inkotanyi izakomeza kuba hafi y’imiryango ifite ababo baherutse gukora impanuka

Umuryango FPR Inkotanyi wavuze ko uzakomeza kuba hafi imiryango ifite ababo baherutse gukorera impanuka mu Karere ka Rulindo, berekeje mu nama y’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Musanze.

Ubuyobozi bwa FPR bwabivugiye i Gicumbi mu muhango wo guherekeza Nyirandama Chantal waguye muri iyo mpanuka.

Muri Cathedrale EAR Byumba ni ho Nyirandama Chantal yasezeweho bwa nyuma, wari umubabaro mwinshi ugaragara ku maso y’abibuka ineza uyu mubyeyi yabagiriye ubwo yari akiri ku isi y’abazima.

Nyirandama Chantali yari umunyamuryango ukomeye wa FPR Inkotanyi, yapfuye ubwo yari mu modoka n’abandi banyamuryango berekeje i Musanze mu nama.

Mu ku mushyingura, Mukangango Donathile wabanye nawe yavuze uruhare rwa Chantal mu buzima rusange bw’abaturage.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars yunamiye kandi yihanganisha umuryango wa Nyirandama Chantal, anongeraho ko FPR izakomeza kuba hafi abakoze iyi mpanuka bose.

Ku cyumweru gishize nibwo imodoka yavaga i Gicumbi yerekeza kuri Base yakoreraga impanuka ahitwa kuri Sakare mu Karere ka Rulindo, yarimo abanyamuryanga ba FPR inkotanyi  28, Nyirandama ni we wayiguyemo abandi barakomeraka.

Chantal asize umugabo n’abana 5 akaba yaravutse mu 1973.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *