Mageragere:Amazi aturuka ahakusanyirizwa amashashi yibasira abaturage ba Rwankuba -Inzego zirahamagariwe gutabara byihuse
Rwankuba, Umurenge wa Mageragere, Akarere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali – Abaturage batuye mu gace kazwi nka Rwankuba baratabaza inzego zitandukanye z’ubuyobozi, basaba ubufasha bwihuse nyuma y’uko amazi amanuka ava ahakusanyirizwa amashashi ashaje yibasira ingo zabo igihe cy’imvura.

Iki kibazo kimaze igihe kigaragara cyane cyane mu bihe by’imvura nyinshi, aho amazi ava haruguru akamanuka afite umuvuduko mwinshi, akinjira mu ngo z’abaturage batuye munsi y’aho hakorera ikusanyirizwa n’itunganirizwa ry’amashashi ashaje.
Abaturage bavuga ko ibi bibashyira mu kaga gakomeye, kuko inzu zabo zishobora gusenyuka cyangwa zikangirika bikabije.

Abaturage bavuga iki?
Bamwe mu baturage baganiriye n’itangazamakuru bagaragaje impungenge zikomeye ku mutekano wabo n’uw’imitungo yabo.
“Iyo imvura iguye nijoro, turara tudasinziriye. Amazi amanuka ari menshi cyane, akinjira mu nzu, tugahora dutinya ko inkuta zagwa,” umwe mu baturage yabivuze atifuje ko amazina ye atangazwa.

Abandi bavuga ko bamaze gutanga amakuru ku buyobozi bw’inzego zibanze, ariko kugeza ubu ikibazo kikaba kitarabonerwa umuti urambye.
Abakorera aho hakusanyirizwa amashashi baracecetse
Mu rwego rwo kumenya uruhande rw’abakorera aho hakusanyirizwa amashashi, twagerageje kuvugisha bamwe mu bakozi bahakusanyiriza ayo mashashi, ariko banga kugira icyo batangaza. Twagerageje kandi kuvugisha nyiri aho hantu, na we ntiyagira icyo atangariza itangazamakuru.

Uku kutagira icyo batangaza bituma abaturage bakomeza kwibaza ku ngamba zafashwe zo gukumira amazi ava muri icyo gikorwa atangiza ingo zabo.

Inzego z’ubuyobozi zirahanzwe amaso
Abaturage ba Rwankuba bakomeje gusaba ko ubuyobozi bw’Umurenge wa Mageragere, Akarere ka Nyarugenge ndetse n’izindi nzego bireba basura aka gace, bakareba uburemere bw’ikibazo, hagafatwa ingamba zihuse kandi zirambye.

Bifuza ko hashyirwaho uburyo bwo kuyobora amazi (nk’imiferege ihagije cyangwa imiyoboro iyatwara) kugira ngo atazongera kwangiza inzu zabo no kubashyira mu kaga.
Mu gihe ikibazo kitarabonerwa igisubizo, abaturage bavuga ko bakomeje kubaho mu bwoba, cyane cyane mu gihe cy’imvura, bakaba basaba kurenganurwa mbere y’uko hagira inzu isenyuka cyangwa hagira ubuzima buhatakarira.
Inzego zibishinzwe zirahamagariwe kugira icyo zikora mu maguru mashya, kugira ngo umutekano n’imibereho myiza by’abaturage ba Rwankuba birindwe.

