Rubavu:DG wa RTB Mukunzi Paul yatangije ibizami bya leta bisoza amashuri abanza 2023-2024
Uyu wa 8/7/2024 , DG wa RTB Mukunzi Paul , ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije yatangije ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza 2023/2024, kuri site ya GS Rusongati, ahahuriye abanyeshuri 214 baturutse ku bigo by’amashuri bya Rusongati, C.S Yungwe, Karambo, na Rwanzuki.

Mukunzi Paul aganiriza abanyeshuri, yabifurije gutsinda neza, abahumuriza abasaba kutagira ubwoba kuko ibizami bagiye gukora, ni ibisanzwe, ahubwo ni uburyo bwiza bwo kumenya neza ubumenyi bahawe mu myaka 6 ishize, kugira ngo babashe gukomeza mu mashuri yisumbuye.

Akarere ka Rubavu, gafite abanyeshuri 7923 bari gukorera kuri site 33 muri ibi bizami bisoza umwaka w’amashuri abanaza 2023-2024.

Mu gihugu hose abanyeshuri 202 999 nibo biyandikishije ko bazakora ibizamini bisoza umwaka w’amashuri wa 2023/ 2024, muri bo 91 189 ni ab’igitsina gabo naho 111 810 ni ab’igitsina gore, baturuka ku bigo 3 644 bakoreye ku masantere y’ibizami 1 118. Mu karere ka Rubavu hakaba habarurwa abanyeshuri 7,923 bakoreye kuri site 33.

