Urwego Dr Frank yifuza kuzageraho muri Politiki, ni ukuzaba Perezida w’u Rwanda – Menya byinshi ku buzima bwe

Dr Frank Habineza yavutse ku wa 22 Gashyantare 1977 i Mityana muri Uganda, amashuri abanza yayize muri ’Namutamba Demonstration School’, Bakijurura Primary School, na Buyaga Primary School ayisumbuye ayiga muri ’Namutamba Secondary School’, Mityana Secondary School na Progressive Secondary School, byose by’i Bugande.

Muri Nzeri 2006, nibwo Habineza yashakanye n’umunyarwandakazi Edith Kabalira, ubu bafitanye abana batatu abahungu babiri n’umukobwa bose baba muri Suede.

Dr.Habineza afite Impamyabumenyi mu bijyanye n’Imiyoborere (Public Administration) yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda mu mwaka wa 2005.

Impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye na Siyansi muri Politiki n’Intambara (Politics & War Studies) yayikuye muri Kaminuza ya gisirikare yo muri Suwede (Swedish Defense University).

Afite kandi Impamyabumenyi y’ikirenga yakuye muri Koleji ya Bethel, muri Leta ya Indiana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahawe kubera ubwitange mu guharanira Demukarasi n’Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu.

Ni umwe mu bashinze ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda ( DGPR ), aribera perezida wa mbere, kugeza n’ubu ni we ukiriyobora.

Yashinze ishyaka Green party muri Kanama 2009, iri rikaba ritavuga rumwe na Leta iyobowe ya FPR. Benshi mu bashinze Green party  ni abahoze ari abanyamuryango ba FPR  bakaza kuyivamo.

Muri Werurwe 2010, Habineza yabaye “umutumirwa w’icubahiro muri Kaminuza ny’Afurika yita ku bidukikije y’I Rabat muri Maroke .

Iyi nama yari mu rwego rwo kugirango amashyaka aharanira kubungabunga ibidukikije yo muri Afurika ahurize hamwe imbaraga.

Ukwezi kwakurikiyeho yahise atorerwa kuba perezida wa komite nshingabikorwa mu ishyirahamwe ry’amashyaka aharanira ibidukikije muri Afurika.

Ishyaka Green party, Leta y’u Rwanda yarihaye ibyangombwa ribemerera  gukora byemewe n’amategeko, ibi bikaba byaratumye ryitabira amatora y’umukuru w’igihugu yabaye muri Kanama 2010 nubwo baje gutsindwa.

Ubu muri 2024 , Dr Frank Habineza hamwe n’ishyaka rye Green party, bongeye kwitabira amatora y’umukuru w’igihugu n’abadepite , uyu mwaka Dr Frank Habineza avuga ko bafite amahirwe yo gutsinda akayobora u Rwanda kubera ko abaturage bamaze kubagirira ikizere bitewe nibyo bagiye babizeza kubakorera ubuvugizi nka 70 % ashimangira ko byakemutse.

Ari kuzengura igihugu ashaka amajwi , hamwe n’abakandida Depite 50 bamejwe na Komisiyo y’amatora mu Rwanda”.

Mu gihe bamaze biyamamaza , byagaragaye ko Green party abaturage bamaze kuyibonamo ikizere , benshi bashingira kuba iri shyaka ribonye imyanya ibiri mu nteko hari byinshi byahindutse babigizemo uruhare.

Dr Frank Habineza, iturufu ashyize imbere aho ari kunyura hose, nuko yizeza abaturage ko bamutoye hari byinshi azashyira mu bikorwa birimo gukuraho umusore w’ubutaka, gushyiraho amashuri y’imyuga kuri buri mu renge, kubaka Inganda ntoya zitunganya umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi byibura kuri buri mu renge , mu buzima avuga ko Mituweli azayishyira mu byishingizi 100% kuburyo uyifite yazajya abona imiti muri Farumasi, n’ibindi byinshi birimo kugabanya ubushomeri mu rubyiruko.

Icyifuzo yasabye nuko yatsinda amatora akayobora u Rwanda.

Arimo kuzenguruka igihugu ashaka amajwi ari kumwe na Madamu we.

Abaturage benshi aho yanyuze bagenda bamubyinira ubona ko bamwishimiye.

Aho yanyuze hose nawe yagiye abagaragariza Urukundo.

Aho yanyuze hose aba acungiwe umutekano muburyo bukomeye.

Bamwe mu baturage bashimangira ko bazamutora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *