Nyarugenge: Bishop Aphrodis Mutabaruka wahawe inkoni y’Ubushumba yasabwe kwita ku bakene

Bishop Aphrodis Mutabaruka mu itorero,Siera Community Church, yahawe inkoni y’ubushumba yasabwe kwita ku bakene, umuhango wo gushyikiriza inkoni uyu mwepisisikopi wabereye ku kicaro kiri torero mu murenge wa Kimisagara , mu karere ka Nyarugenge,umujyi wa Kigali ,kuri uyu wa 31/7/2022.

Peacemaker Mbungiramihigo ,umwe mu bayobozi bakuru muri Minaloc wari uhagarariye Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi J.M.V yavuze ko leta ishyigikiye amadini n’amatorero yita kubakirisitu babo cyane kuzamura imibereho yabo ikarushaho kuba myiza, ati:”Minisitiri Gatabazi ubu mpagarariye ,yabwiye kubagezaho intashyo zirimo amahoro n’urukundo, yishimye ko Bishop Mutabaruka ahawe inkoni y’ubushumba, ariko anamusaba kwita ku ntama aragijwe, cyane azite kubikorwa bikura abakuritu mu bukene niho Imana izamuha umugisha”.

Yakomeje avuga ko bagomba guharanira iterambere ry’igihugu muri rusange,ati:”Abakirisitu n’abemeramana bagomba guharanira kugira roho nzima ituye mu mubiri muzima , byose bigomba kujyana n’imibereho myiza “.

Bishop Aphrodis Mutabaruka yabwiye itangazamakuru ko ashimira Imana ko yaduhaye igihugu kidaheza giha ubwisanzure buri wese, ati:”Mbere yabyose ndashima Imana na Nyakubahwa Perezida Kagame, ubu buri munyarwanda afite igihugu yishimira kubamo atekanye ,hamwe n’imana turakomeza gusenga ari nako dukora ibikorwa biduteza imbere “.

Yakomeje avuga ko Inkoni y’ubushumba aragijwe ari imbaraga ahawe arangajwe imbere n’Imana yiteguye gukora umurimo wa gikirisitu neza Kandi azaharanira ubumwe bw’abakirisitu n’iterambere ryabo.

Uyu muhango w’itabiriwe n’abakirisitu batandukanye, inzego z’ibanze, Inzego z’umutekano n’abandi bashyitsi baturutse hanze y’u Rwanda.

Doug Radford. harvesters international , umwe mu banyamahanga akaba n’umuterankunga mukuru yavuze ko gahunda bafite mu Rwanda nuko bagomba kwigisha inkuru nziza y’Imana mu Rwanda ari Nako bakora ibikorwa bitandukanye hirya no hino mu gihuhu bizamura imibereho yabo n’iterambere ry’igihugu muri rusange.

Sierra Community Church, n’itorero rya gikirisito rifite intego yo kwigisha ijambo ry’imana rinateza imbere uburezi kuko hari amashuri bafite abanza Kandi bazakomeza kuzamura Ireme.

Tariki ya 11/3/2012 nibwo iri torero ryatangiye imirimo, ritangirira mu kagari ka Kora, Tariki ya 2/6/2014 nibwo ryabonye ubuzima Gatozi babuhawe n’igiko gishinzwe imiyoborere (RGB).

Iri torero rifite insengero 17 mu gihuhu hose, muri zo 7 n’izo zikora neza kuko nizo zuzuje ibisabwa, ibijyanye n’uburezi mu karere ka Nyaruguru bafite ishuri ryigamo abana 150 , naho mu karere ka Ngoma hari n’irindi shuri ryigamo abana 600, ikindi bafite abapasitoro babyigiye bagera ku 10.

Kubijyanye no guhindura imibereho y’abaturage boroza bakanaremera abaturage batishoboye , bakanishyurira mituweri abaturage basaga 800 buri mwaka.

Ikindi kigenzi iri torero ryakoze nuko bahinduye Bibiriya mu rurimi rw’amarenga kugirango buri wese abashe kumva neza ijambo ry’Imana.

Abapasitoro bari bahari uyu Bishop ashyikirizwa inkoni y’ubushumba.
Peacemaker abashyikiriza ubutumwa yahawe na Minisitiri Gatabazi.
Bishop ashyikirizwa inkoni y’ubushumba.
Babanje guhabwa ubutumwa.
Abayobozi batandukanye bitabiriye uyu muhango.
Ifoto rusange y’abashyitsi bitabiriye uyu muhango.
Byari ibyishimo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *