Gasabo-Jali:Hakozwe ubukangurambaga bwa Mituweli hakusanwa arenga Miliyoni

Mu murenge wa Jali, akarere ka Gasabo, uyu wa gatatu wa taliki ya 27/07 /2022 habaye ubukanguramba bwo kwishyura Mitiweli.

Ubukangurambaga bwo kwishyura ubwisunganane mukwivuza (Mitiweli), bwarangiye hishyuye abagera kuri 98 bagizwe n’imiryango 398.

Ubu bukangurambaga mu gihe cy’amasaga make hakusanyijwe agera kuri 1,143,000 y’u Rwanda.

Nkundimana Eraste umukozi ushinzwe ubuzima n’isuku mu Murenge wa Jali ,yabwiye HANGA News ko ubu bukangurambaga buzafasha abaturage kwibuka ibyiza bya Mitiweli, kandi ko n’abatishoboye bishyurirwa na Leta.

Bamwe mu baturage bitabiriye ubu bukangurambaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *