Rwezamenyo: Umuyobozi w’ishuri ry’Intwari arasobanura ko ari mushya abana bata amasomo bakajya kuzerera muri resitora na Biryogo atabimenya
Umuyobozi mushya w’ishuri ry’Intwari riherereye mu Murenge wa Rwezamenyo, akarere ka Nyarugenge, mu Madamu Mukazayire Christine, yatangaje ko kuba akiri mushya muri izi nshingano bituma ataramenya bihagije amakuru yose ajyanye n’imikorere y’iki kigo, cyane cyane ibijyanye n’ibyagaragaye vuba ku burangare bw’abanyeshuri.

Ibi bije nyuma y’uko havuzwe amakuru agaragaza ko hari abana bato biga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza bagaragaye muri resitora zo hafi y’ishuri barimo kugura ibyo kurya, mu gihe abandi banyeshuri bari mu masomo. Ibi byatumye hibazwa uburyo igenzura ry’abanyeshuri rikorwa muri iki kigo.
Mu kiganiro yagiranye na HANGA NEWS kuri uyu wa 19 Mutarama 2026, Mukazayire Christine yasobanuye ko atari yamenyera neza ibibazo by’itangazamakuru ndetse n’ibijyanye n’imyitwarire y’abanyeshuri kuko akiri mushya muri izi nshingano.
Yagize ati:
“Ndacyari mushya, ibintu by’abanyamakuru ntabyo nakwimenyera. Abo bata amasomo bajya kuzerera ndakorana n’ushinzwe discipline, nta kibazo.”
Uyu muyobozi yashimangiye ko ubuyobozi bw’ishuri bufatanyije n’ushinzwe imyitwarire (discipline) buzakomeza gukurikirana ikibazo cy’abanyeshuri bata amasomo, hagashyirwaho ingamba zo gukumira imyitwarire idakwiye, hagamijwe kubungabunga ireme ry’uburezi no kurengera abana.
Ababyeyi n’abaturage bo muri aka gace basaba ko ubuyobozi bw’ishuri bwakaza ingamba zo gukurikirana abanyeshuri mu masaha y’amasomo, hagamijwe kwirinda ko abana bajya mu mihanda cyangwa mu resitora mu gihe bakabaye bari mu ishuri.

HANGA NEWS izakomeza gukurikirana uko iki kibazo kizakemurwa n’ingaruka kizagira ku miyoborere y’ishuri ry’Intwari. Dore ko bamwe twabonye basimbuka ikigo.

