Umutekano wo mu muhanda: Ubukangurambaga bwa #Turindane Tugereyo Amahoro bukomeje i Bugarama mu Karere ka Rusizi

Ubukangurambaga bwa #Turindane Tugereyo Amahoro, bugamije guteza imbere umutekano wo mu muhanda no gukumira impanuka, uyu wa mbere Tariki ya 20/1/2026 bwakomereje mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi, aho bwitabiriwe n’abakoresha umuhanda batandukanye barimo abatwara ibinyabiziga, abamotari n’abandi bafatanyabikorwa.


Iki gikorwa cyateguwe na Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego, kikaba kiri mu rwego rwo gukangurira abakoresha umuhanda kubahiriza amategeko yawo, kwirinda amakosa ateza impanuka no gushyira imbere ubuzima bwabo n’ubw’abandi.


Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, yavuze ko ubu bukangurambaga bugizwe n’ibyiciro bitandukanye, aho icyiciro cya mbere kizasozerwa mu Mujyi wa Kamembe.


Iyi gahunda y’ubukangurambaga bwa Turindane Tugereyo Amahoro iri mu byiciro. Icyiciro cya mbere tuzagisoreza mu Mujyi wa Kamembe ejo, kikaba kigamije kwibutsa abakoresha umuhanda kugera aho bajya amahoro kandi ari bazima,” — CG Felix Namuhoranye.


Yakomeje ashimangira ko ubufatanye ari inkingi ya mwamba mu kurwanya impanuka zo mu muhanda.


Ubu bukangurambaga buradukangurira kurindana. Turifuza ko abayobozi b’ibinyabiziga mufata iya mbere mu kurwanya no kwirinda impanuka,” yongeraho.


Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Intara y’Uburengerazuba, Guverineri Ntibitura Jean Bosco yasobanuye ko kubahiriza amategeko y’umuhanda ari ingenzi mu iterambere ry’iyo ntara, by’umwihariko hashingiwe ku bikorwa by’ubukerarugendo n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka bihabera.


Mu ntara yacu dufite amahirwe menshi arimo ubukerarugendo n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka. Kugira ngo ibi byose bigerweho, ni ngombwa ko buri wese ukoresha umuhanda yubahiriza amategeko awugenga,” — Guverineri Ntibitura Jean Bosco.


Yakomeje asaba abaturage gufata umutekano wo mu muhanda nk’inshingano ya buri wese, atari iy’inzego z’umutekano zonyine.

Tugomba kumva ko kubungabunga umutekano wo mu muhanda ari inshingano dusangiye, kandi buri wese akagira uruhare rutaziguye mu kuwurinda,” yasoje.

Ubukangurambaga bwa #Turindane Tugereyo Amahoro buzakomereza mu bice bitandukanye by’igihugu, bugamije kugabanya impanuka zo mu muhanda no gushyira imbere ubuzima n’imibereho myiza y’abakoresha umuhanda bose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *