Musanze:Bahangayikishijwe n’uburaya bw’abagore birirwa bahiga abagabo baryamana
Bamwe mu bagore mu murenge Kimonyi, cyane mu isantere ya Kadahenda, mu karere ka Musanze, ngo birirwa bahiga abagabo baryamana nabo ngo baterwe inda kugirango bibonere amafaranga igihe babyaye.
Bamwe mu baturage mu isantere ya Kadahenda baganiriye n’itangazamakuru uyu wa 2/12/2022 , bavuze ko uburaya buri kimwe mubyo bibateye impunge , ngo bumaze kwiyongera kugeza naho bamwe mu bagore basigaye biteretera abagabo.
Ati:”Hano iwacu ,abagore basigaye birirwa mu tubari , birirwa banywa Inzoga bamara gusinda bagatwara abagabo babandi , baba babizega ko nibabatera inda ntacyo bazabaza kijyanye n’indezo kuko igihe babyaye bajya ku rutonde rw’abahabwa amafaranga”.
Ushinzwe umutekano hano mu isantere ya Kadahenda , yaje kuvuga ko iki kibazo babuze igisubizo kuko ababikora baba bakuze, ati:”Usanga umubyeyi ukuze ari guceza mu kabari , ntacyo wakora itegeko rirabimwemerera , Harubwo abagabo bashakanye baza kubacyura hakaba imirwano nibyo twiberamo hano uburaya n’urugomo biri ku kigero cyo hejuru”.
Yakomeje avuga ko , byose biterwa nuko haje umushinga ufasha abagore batwite ndetse n’ababyaye ubaha amafaranga, ati:”Umugore utwite ndetse n’uwabyaye ajya ku rutonde agahabwa amafaranga , nicyo gituma abagore mu ngo zabo byanze baza mu kabari gushakisha ko babona umugabo wabatera inda kugirango batangire kwibonera ifaranga”.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Kimonyi, umunyamakuru yavuganye nawe ntibyakunda , Gitifu Mukasanga Gaudance yavuze ko yagize ibyago Atari kuboneka.
Igihe azabonekera , tuzamubaza ingamba bagiye gufatira iki kibazo cyane abagore bavugwaho kwiyandarika Kandi bakuze.

