Huye: Meya na Gitifu batewe amabuye mu mukwabu wo gufata inzoga zitemewe – Polisi yavuze ko bamwe mu bakoze urugomo yabataye muri yombi
Mu Mudugudu wa Gakoni, Akagali ka Karama mu Murenge wa Ruhashya, Akarere ka Huye, haravugwa urugomo rwakozwe n’abantu bakekwaho gusagarira abayobozi b’inzego z’ibanze, barimo Umuyobozi w’Akarere n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, bari bagiye kumena inzoga zitemewe.

Ibi byabaye mu gihe aba bayobozi, bafatanyije n’inzego z’umutekano, basuraga ahakekwaga gukorerwa no gucururizwa inzoga zitujuje ubuziranenge kugira ngo bazimene.
Amakuru atangwa n’abaturage avuga ko bamwe mu bakoreraga uwakekwagaho kuzikora bahise bagaragaza imyitwarire y’urugomo, batera amabuye kandi bashaka gukubita abo bayobozi.

Umwe mu baturage yavuze ko byabaye mu buryo butunguranye, aho itsinda ry’abayobozi ryahageze rigatangira igikorwa cyo kumena izo nzoga, ariko abahakoraga bakabyitambika.
Yagize ati: “Abayobozi bari baje kumena inzoga zitemewe, bamwe mu bazengaga batangira gutera amabuye ku muyobozi w’akarere wari kumwe n’inzego zitandukanye zirimo n’iz’umutekano. Nyuma yaho, umuyobozi w’akarere amaze kugenda, haje umuyobozi w’umurenge aganiriza abaturage, na bwo baramukubita baramukomeretsa.”
Abaturage bavuga ko nyuma y’ibi byabaye, bamwe mu bakekwaho uruhare muri uru rugomo bahise bacika, mu gihe abandi bahise batabwa muri yombi kugira ngo bafashe mu iperereza.

Undi muturage yagize ati: “Hari abahise biruka baracika, ariko hari abafashwe kugira ngo batange amakuru. Turasaba ko n’abatarafatwa bashakishwa bagashyikirizwa ubutabera kuko kuba batarafatwa biduteye impungenge.”
Abatuye muri aka gace banenze ibi bikorwa by’urugomo, bavuga ko bidakwiye kwihanganirwa, cyane ko ngo atari ubwa mbere bibaye muri uwo mudugudu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yatangaje ko iperereza rikomeje, anemeza ko bamwe mu bakekwaho uruhare muri ibyo bikorwa bamaze gufatwa.
Ati: “Hari bamwe mu baturage bagaragaweho ibikorwa byo gukora ibinyobwa bitujuje ubuziranenge. Igihe inzego zagiyeyo kubimena, hari abashatse kubyitambika, ndetse bamwe muri bo Polisi yamaze kubafata. Ubugenzacyaha buri kubakurikirana ku byaha birimo gukora ibitemewe no kwigomeka ku mategeko.”
Yakomeje ashimangira ko Rwanda National Police itazihanganira uwo ari we wese wishora mu bikorwa by’urugomo cyangwa unyuranya n’amategeko, asaba abaturage gufatanya n’inzego z’umutekano mu kurwanya ibinyobwa bitemewe n’ibindi byaha.

