Abaturage batuye umurenge wa Kigarama, babyukiye mu birori byo kwibohora bataha ibiro by’akagari ka Kigarama, n’inzu igeretse kabari yuzuye itwaye asaga Miliyoni 70 z’amafaranga y’u Rwanda , byari ibyishimo mu baturage n’abayobozi bishimira ko batandukanye n’ubukode.
Kabakesha Marie Louise, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Kigarama, yabwiye HANGA News ko bari mu byishimo kubera batandukanye n’ubukode, ati:”Uyu munsi n’ibyishimo kuri twe, n’abaturage muri rusange, iyi office yuzuye ituvunye cyane, ariko byose birashoka yuzuye, maze Imyaka itanu hano, naje mpasanga bafite ikibanza, ariko dukomeza kwishakamo ibisubizo kubufatanye n’abaturage ibiro byacu biruzuye turabitashye”.
Yakomeje avuga ko iyi nzu yuzuye itwaye asaga Miliyoni 70 Rwf, ati:”Ndashimira abaturage cyane ,umuganda wabo wagize agaciro , uyu munsi kuri bo natwe turimo kwizihiza umunsi wo kwibohora tunishimira ko dukize ubukode”.
Umubyeyi Mediatrice, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigarama, yabwiye imbaga y’abaturage n’abashyitsi ko ibi biro batashye byuzuye habayeho ubwitange nk’ubwaranze inkotanyi zibohora igihugu, ati:”Ubwitange mufite n’agaciro muba mwerekana ko mukunda igihugu cyacu ,muzabikomeze uko mubirage n’ababakomokaho”.
Bamwe mu baturage bari muri ibi birori bagaragazaga akanyamuneza ubona ko bishimira kuba batashye ibiro byiza.
Ibiro by’akagari ka Kigarama batashye.Iyi nyuba yuzuye kubufatanye n’abaturage.Abayobozi n’abaturage ubwo bazaga kuyitaha kumugaragaro.Abaturage bari mu byishimo.Gitifu w’akagari ka Kigarama ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru.Gitifu w’umurenge wa Kigarama,aha ikaze abashyitsi.Yasobanuye uburyo iyi nyubako yuzuye bigoranye.