Turahirwa Moses yemeye icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge mu rukiko -Kuba yarahinduye Ijambo ”Gabo” akiyita ”Gore” yemeje ko ari umutinganyi
Kuri uyu wa 16 Werurwe 2026, mu Rukiko hatangiye kuburanishwa mu mizi urubanza rwa Turahirwa Moses, washinze inzu y’imideli izwi nka “Moshions”.

Turahirwa, wunganirwa na Me Albertine Mukeshimana, yatangiye yiregura ku byaha bitandukanye akurikiranweho. Ku ikubitiro, umwunganizi we yasabye Urukiko ko umukiriya we ataburanishwa mu mizi bitewe n’impamvu z’uburwayi.
Nyuma yo gusuzuma ubu busabe, Umucamanza yemeje ko urubanza rukomeza, agaragaza ko impamvu zatanzwe nta shingiro zifatika zifite.
Mu iburanisha ryabaye ku isaha ya saa yine za mu gitondo (10:00), Turahirwa yemeye icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, ariko ahakana icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano.
Mu rwego rwo gusobanura bimwe mu bimenyetso byamushinjaga, Urukiko rwamusabye gusobanura impamvu yigeze guhindura inyito iri mu rupapuro rwe rw’inzira (passport), akiyita umugore kandi ari umugabo. Yasobanuye ko yahinduye ijambo “Gabo” akaryandika “Gore”.
Abajijwe icyo yari agamije, Turahirwa yavuze ko byari ubukubaganyi gusa, ati:
“Ntacyo, ni ubukubaganyi bwanjye gusa, kuko hari filimi nakinanaga n’umufaransakazi.”
Umucamanza yongeye kumubaza niba hari indi ntego yabigambiriye, nko gukurura ibitekerezo by’abantu, ariko Turahirwa asubiza ko byari imikino gusa, ndetse ko nyuma yaje kubona bishobora guteza ikibazo, ahita asiba ibyo yari yashyize hanze.
Nyuma y’iburanisha, Me Mukeshimana yasabye ko mu gihe umukiriya we yahamwa n’icyaha, yazahabwa igihano gisubitse, kugira ngo abashe kwivuza.
Urukiko rwasoje rugaragaza ko umwanzuro w’urubanza uzasomwa tariki ya 31 Werurwe 2026, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (16:00).

