Kigali:Umurenge wa Rwezamenyo wibutse ku nshuro 30 Jenoside yakorewe Abatutsi
Mu Murenge wa Rwezamenyo, mu Karere ka Nyarugenge, umujyi wa Kigali, wibutse ku nshuro ya 30 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni igikorwa kiba buri tariki 6 Kamena.
Muri uyu mwaka wa 2024, abitabiriye basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, bashyira Indabo ku rwibutso bibuka abahashyinguwe abavanywe mu murenge wa Rwezamenyo kimwe n’ahandi hatandukanye mu mujyi wa Kigali.
Bakomereje igikorwa cyo kwibuka ku rwibutso rw’abazize Jenoside ruri mu kigo cy’Abafurere i Nyamirambo kizwi nka Saint Joseph Integrated Technical College ( SJITC- Nyamirambo).
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwezamenyo, Nirere Marie Rose, yavuze ko igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bikwiye kandi bifite akamaro kuko biha agaciro abashyinguye mu rwibutso.
Yakomeje , avuga ko umurenge wa Rwezamenyo mbere ya Jenocide yakorewe Abatutsi wari umwe mu tugari twari tugize Segiteri Nyakabanda. Abatutsi batangiye gutotezwa bitwa ibyitso by’Inyezi baricwa, abandi barameneshwa.
Urugero: Umwarimukazi Ancilla Mukankusi yishwe 1991 avuye kwigisha ku ishuri ry’Intwari.
Mu ijambo rye, Hon. Edda Mukabagwiza yasabye abantu bose gukomeza kwirinda icyasubiza igihugu mu icuraburindi nk’umwiryane amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside, abasaba gukomeza kubakira ku bumwe n’ubudaheranwa biranga Abanyarwanda bakunda igihugu , KwibukaTwiyubaka.
Mu buhamya bwatanzwe bagarutse ku bugome bw’Interahamwe zakoze mu gihe cya Jenoside mu murenge wa Rwezamenyo, basobanura uko zamaraga kwica Abatutsi zikabakuramo imyenda yabo zigahita ziyambara.
Bagaragaza ko Indangamuntu zirimo amoko nazo ziri mu zifashishijwe n’Interahamwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwezamenyo, Nirere Marie Rose ubwo yagezaga ijambo kubitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu kigo ,aho ibikorwa byo kwibuka byabereye.

Ubwitabire bw’abaturage.

Hari n’inzego z’umutekano.

Hari na DDEA wa Nyarusange.

Hari na Vice meya w’umujyi wa Kigali.

Hashyizwe indabo ku Rwibutso.

Umushyitsi mukuru, yasabye abaturage gukomeza kubumbatira Ubumwe.

