Nyamirambo: Abamotari 80 barahiriye kuba abanyamuryango ba FPR-INKOTANYI
Dusabe, ni umwe mu barahiye. Avuga ko impamvu yahisemo kujya muri FPR Inkotanyi ari ukubera ko ibikorwa byayo mu guteza imbere Igihugu byigaragaza.
Ati “FPR yadusanze ahabi iraturokora, itugira abo turi bo. Nari impfubyi, ariko yatwishyuriye amashuri, ubu narangije Kaminuza, mfite urugo n’abana. FPR se urumva nayinganya iki?”.
Ushinzwe ubukangurambaga mu muryango wa FPR Inkotanyi mu murenge wa Nyamirambo, avuga ko igikorwa cyo kurahiza abanyamuryango bashya ari intambwe nziza yo kongera abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, ibikorwa nk’ibi bakaba barabikoze hamwe, uyu munsi Tariki ya 6/5/2024 bakaba bageze mu bamotari babarizwa muri Koperative Umurimo unoze”.
Ibi kandi ngo birabaha icyizere ko no mu matora ari imbere y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite, abanyamuryango bazahundagaza amajwi ku mukandida wabo ndetse no ku muryango wa FPR Inkotanyi ari benshi.

Abamotari bateye intambwe idasubira inyuma.

Bishimye gufatanya n’abandi kubaka u Rwanda.

Buri umwe yasubiragamo indahiro y’umuryango FPR-INKOTANYI.

N’umuhango wabere I Kigali, kuri Mumena stadium.

