Umwana w’Imyaka 16 abyariye mu ishuri rya G.S Camp-Kigali, havugwa ibibazo by’uburangare- Barasaba iperereza ryimbitse
Mu gitondo cyo ku wa Gatatu, tariki ya 18 Werurwe 2026, inkuru itunguranye yakwirakwiye mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya Camp Kigali giherereye mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, aho umunyeshuri w’umukobwa w’imyaka 16 wiga mu mwaka wa Kane (S4 HGL) yabyariye mu kigo.

Amakuru HANGA NEWS yakusanyije ku ishuri agaragaza ko iki gikorwa cyateye urujijo n’ihungabana mu banyeshuri ndetse n’abarezi, bamwe bakavuga ko batigeze bamenya ko uwo mwana yari atwite kugeza ku munsi abyariyeho.

Umwe mu banyeshuri yagize ati:
“Twatunguwe cyane. Nta n’umwe wari uzi ko atwite, byabaye nk’igihu cyadutse gitunguranye.”
Ababyeyi b’uwo mwana na bo bavuga ko batari bazi ko umwana wabo atwite, ibintu byatumye bibaza uburyo inda ishobora kugera ku mezi icyenda nta muntu n’umwe ubibonye cyangwa ngo afate ingamba zo kumufasha.
Hari bamwe mu banyeshuri n’ababyeyi bagaragaje impungenge ku byaba byihishe inyuma y’iyo nda, bamwe bakeka ko ashobora kuba yaratewe inda n’umwarimu, basaba ko hakorwa iperereza ryimbitse kugira ngo ukuri kumenyekane, ndetse n’uwaba yaragize uruhare abihanirwe.

HANGA NEWS, twahageze umuyobozi ahita afunga ibiro ahunga Itangazamakuru
Mu gihe HANGA NEWS yageragezaga kuvugana n’ubuyobozi bw’ishuri kugira ngo bugire icyo bubivugaho, umuyobozi w’ikigo Mugisha Richard ntiyashoboye kuboneka, aho bivugwa ko yahunze itangazamakuru ndetse agahita anakuraho telefone ye igendanwa.
Ubutumwa bugufi yahawe na bwo ntiyabushyizeho igisubizo kugeza ubu.
Iyi nkuru yazamuye ibibazo byinshi bijyanye n’uburyo ibigo by’amashuri bikurikirana imibereho y’abanyeshuri, cyane cyane abakobwa, ndetse n’ingamba zishyirwa mu bikorwa mu gukumira inda zitateganyijwe mu bangavu.
Bamwe mu babyeyi bashinja ubuyobozi bw’ikigo uburangare, bibaza uburyo umunyeshuri ashobora gutwita inda kugeza ku mezi icyenda atarabimenyekana ngo ahabwe ubufasha bukwiye, yaba mu buzima bwe bwite cyangwa mu butabera.
Umwe mu babyeyi yagize ati: “Biragoye kumva ukuntu umwana ashobora kugera kuri urwo rwego nta muntu n’umwe ubimenye. Ubuyobozi bukwiye gusobanura icyo bukora mu kurinda abana.”
Iyi nkuru irakomeje gukurikiranwa, aho hakenewe ibisobanuro birambuye biturutse ku buyobozi bw’ikigo ndetse n’inzego zibishinzwe, kugira ngo hamenyekane ukuri ku byabaye, hanashyirweho ingamba zikumira ko byongera kubaho mu yandi mashuri.

HANGA NEWS izakomeza kubagezaho amakuru mashya kuri iyi nkuru uko agenda aboneka.
Umuvugizi w’umujyi wa Kigali, Emma Claude Ntirenganya yabwiye HANGA NEWS ko iki kibazo agiye gukurikirana aza kuduha amakuru arambuye, igihe azaduhera Aya makuru tuzayashyira mu nkuru itaha.

