Ngororero:Pasiteri Nzanana akiva muri Gereza yashimye Imana n’Itangazamakuru-Anasaba leta ko yasubizwa amabuye y’agaciro ka Miliyoni 200 yambuwe

Mu inkuru yacu iheruka,twabatangarije ko mu Karere ka Ngororero,hari Umugabo witwa Nzanana Fidele uyu akaba ari umuvugizi w’Itorero rya UDEPR IMPINDUKA akaba anayobora PSF muri Cyome ho mu murenge wa Gatumba ,ndetse akaba numwe mubakorerabushake ba Croix rouge bo muri Gatumba, uyu ya wamaze hafi ukwezi kose afungiye mu kigo cy’inzererezi giherereye ahitwa ku Kabaya nk’uko byatangajwe n’umugore we Dusabeyezu Christine ndetse n’abaturage baturanye n’uyu mugabo bamutabarizaga babinyujije mu Itangazamakuru, kuri ubu akaba yarafunguwe nyuma yo gukurwa mu inzererezi akajyanwa gufungirwa muri Gereza ya Rubavu.

Akimara gufungurwa avuye muri Gereza Rev.Past Nzanana Fidel ku itariki ya 14/11/2022 yirukankiye mu rusengero ajya gushimira Imana no kuramutsa abayoboke b’Itorero UDEPR IMPINDUKA ashumbye.

Mu ibyishimo byinshi abayoboke biri torero batangarije umunyamakuru wacu ko bafite umunezero mwinshi wo kongera kubona umushumba wabo bati” Imana ishimwe cyanee kubw’Umushumba wacu ufunguwe tukongera kumubona kuko kutamubona hafi yacu byaduteye kwigunga kuko hari haradindiye ibikorwa byo gufasha abatishoboye no kugaburira abana bafite imirire itari myiza akora buri wa gatandatu”.

Nzanana Fidel aganira na HANGA NEWS yavuze kubyamubayeho bikamutera kwirukira mu rusengero ati:”Narafashwe njyanwa mu nzererezi ku Kabaya marayo ukwezi kurenga, naje kuhavanwa njyanwa muri RIB mpamara ukwezi nahakuwe njyanwa muri Gereza ya Rubavu, nayo incumbikira amezi asaga 4 ubu narafunguwe naziraga amabuye y’agaciro nasoreye anafite ibyangombwa yitwa ambirgonitte avamo Litium, ibi byanteye kwihutira mu rusengero gushima Imana no kuramutsa abakirisitu”

Abajijwe icyari kibyihishe inyuma,yavuze ko ari Kampani yitwa NMC imurwanya
ati” Kampani yitwa NMC icukura amabuye ya gaciro,yabwiye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ko umuforoderi witwa Nzanana Fidel acukura amabuye ya gaciro ,akaba abihuza nuko yanze kubakorera”.

Nzanana Fidel yakomeje ashimira ubuvugizi yakorewe n’abanyamakuru ati” ndashimira byimazeyo itangazamakuru kuko abanyamakuru bankoreye ubuvugizi bamenyekanisha ikibazo cyanjye naho mfungiye mu nzererezi bituma inzego zitandukanye ziza kundeba aho narimfungiye mu nzererezi ku kabaya kandi byatanze umusaruro mwiza”.

Nzanana Fidel mu icyizere afitiye ubutabera arifuza ko bwo n’izindi nzego bamuhesha amabuye y’agaciro yambuwe afite agaciro ka miliyoni magana abiri y’u Rwanda 200.000.0000fr.

Rev.Past Nzanana Fidel,arashimira na none abamubaye hafi bose
ati” Ndashimira Ubuyobozi bwite bwa Leta kuko bwita ku baturage, ndashimira byimazeyo Itorero UDEPR Impinduka mbereye umushumba byumwihariko ndashimira Pastor Jean Pierre Kabandana,Past Kanani Jean Baptiste na Past Uwumuhoza Aimable , Pastor Kubwimana Gilbert ,ntibagiwe n’umudamu wanjye n,abana batahwemye kumba hafi.

Pasiteri mu rusengero ashima Imana.

Yanditswe na: Clement Bagemahe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *