Muri Congo ‘hari impamvu yatujyana yo’ -Perezida Kagame

Mu ijambo rye ,Perezida wa Repebulika y’u Rwanda Paul Kagame yahakanye ko u Rwanda rwateye Congo,ariko avuga ko “hari impamvu zatujyanayo” akomoza ku bisasu byarashwe mu majyaruguru y’u Rwanda mu mezi ashize, n’ibitero bya FDLR mu 2019.

Yavuze ko yasabye mugenzi we wa Congo ko u Rwanda rujyayo gufatanya n’ingabo za Congo kurwanya umutwe wa FDLR, “barabyanga”.

Ati: “Ubwo barasaga hakurya y’umupaka nabwiye perezida wa Congo ko ubwo ari ubutumire buhagije. Mu gihe mbere nabasabaga ko badutumira tugakorana mu gukemura ikibazo, kurasa ku butaka bwacu ni ubutumire buhagije kandi ibyo niko n‘ubu bikiri.

“Nemera ko ubusugire bwa Congo bugomba kubahwa, ndabyemera rwose, ariko n’ubw’u Rwanda bugomba kubahwa…

“Ibyo bitabaye tuzatuma hari umuntu urara amajoro adasinziriye.”

Ibi yabivuze kuri uyu wa gatatu, Tariki ya 29/11/2022  ari mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda yakira indahiro z’abategetsi bashya, mu buryo butari buherutse Perezida Kagame yafashe isaha imwe avuga ku kibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa DR Congo, ati “Nzongera kukivugaho hashize igihe nanone”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *