Gasabo-Ndera:Agiye gusazira aheza! Umukecuru wasenyewe n’ibiza yishimiye ko DASSO bari kumwubakira Inzu nziza
Uyu wa 30/11/2022 Urwego rwa DASSO rukorera mu murenge wa Ndera, Rwabyukiye mu gikorwa cyo kubakira umuturage wasenyewe n’ibiza witwa MUREKATETE Theresie utuye mu kagari ka Cyaruzinge, umudugudu wa Gashure ho mu karere ka Gasabo,. umujyi wa Kigali.
Uyu mucekecuru aganira na HANGA NEWS, avuga ko yabyaye abana 7, Inzu ye yasenywe n’umuyaga mwishi uvanze n’imvura mu Kwezi Kwa cyenda uyu mwaka, ariko nta bushobozi yari afite bwo kuyisana bituma yiyambaza ubuyobozi bw’umurenge wa Ndera asaba ubufasha, ati:”Umuyaga uvanze n’imvura nyinshi byarasenyeye, nyuma yaho mbura aho kuba niyambaje ubuyobozi none burabikoze ndanezerewe kubera yuko banyemereye kuyubaka no kuyifunga Inzugi n’amadirishya ,bazayimpa yuzuye”.
Uyu mukecuru yakomeje ashimira urwego rwa Dasso , ati:”Dasso ndayikunda cyane, n’abantu beza bumva ibibazo by’abaturage , kuba nabiyambaje bakaba baje kushakira amasaziro n’ibyagaciro nta shimwe rindi mfite usibye kubasabira umugisha Imana ibakomeze ibahe n’imbara zo gutsinda ibyago”.
Gatsinzi Jean Claude, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Cyaruzinge , wari waje kwifatanya n’abaturage na Dasso mu muganda yavuze ko bashimira ubuyobozi bw’umurenge bwemeye ubufasha bugatanga imbaraga n’ubufasha, ati:”Ndashimira Dasso kubera imbaraga n’ubwitange bagaragaje mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage, uyu baje kubakira yari yatwegereye atwereka ikibazo afite none duhuje imbaraga tugiye kumutuza mu nzu nziza izaba inarimo byose”.
Gitifu yakomeje asaba abaturage kwitwararira muri Iki gihe imvura irimo kugwa ari nyinshi ,ati:”Ndasaba yuko bazirika ibisenge by’inzu zabo, banacukure ibinogo bifata amazi Kandi bitabire gahunda za Leta kugirango bumve ubutumwa butandukanye bahabwa buzabafasha gusoza umwaka mu ituze n’amahoro”.
Elidaphonse Sengiyumva , umuyobozi wa Dasso mu murenge wa Ndera, yavuze ko iki gikorwa bazindukiyemo ari ubutabazi , ati:”Nyuma yo kugezwaho ikibazo cyuko uyu mukecuru we n’umuryango we basenyewe n’ibiza tugasanga nta bushobozi ,twishatsemo ibisubizo duhereye ku mbaraga zacu, ariko hari n’ubushobozi bw’amaranga turimo gukusanya kubera hari abafundi bari kudufasha twishyura, tuzagura Inzugi ,amadirishya ndetse n’ibikoresho byo mu nzu”.
Elidaphonse yavuze ko Iyi nzu bazayitaha yuzuye bifuza ko izaba yarangiye vuba , yasojwe asaba abaturage gukomeza kuba maso batangira amakuru ku gihe kucyo babona cyabangamira umudendezo wabo cyane abajura n’abanywa ibiyobyabwenge.

Umukecuru Murekatete ushimira Dasso iri kumwubakira.

Elidaphonse umuyobozi wa Dasso mu murenge wa Ndera,mu muganda aconga ibuye ryo kubaka umusingi.

Uyu muganda bawitabiriye n’imbaraga nyinshi.

Abaturage n’abafungi bitabiriye umuganda.

Dasso bakoranye imbaraga.

Inzu yangijwe n’ibiza.
Dasso biyemeje kuba iyi yuzuye Vuba.

