Dr Frank Habineza yashimiye ab’i Gicumbi ku bwo kuzuza isezerano bagiranye bamutora 100% akayobora u Rwanda
Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), Dr Frank Habineza yashimiye abaturage bo muri Gicumbi ko bazuzuza isezerano bagiranye ryo kuzamutora 100 % akaba umukuru w’igihugu
Mu bikorwa byo kwiyamamaza byakomereje mu karere ka Gicumbi uyu wa 10 Nyakanga 2024, Dr Frank Habineza yabwiye abaturage bari bahateraniye biganjemo abo muri aka karere, ko yari abakumbuye, abashimira ko bitabiriye ku bwinshi gahunda yo kumushyigikira.
Yabibukije ko tariki ya 15 Nyakanga 2024 hazaba umurimo wo gutora Umukuru w’Igihugu, bamusubiza bati “Kuri Kagoma! kuru Kagoma! Kuri Kagoma”, na we ati “Uko muzatora ndabyizeye nzatsinda Aya matora 100%.”.
Dr.Frank Habineza yakomeje avuga ko ikigamijwe mu byukuri ari ukuzamura imibereho myiza y’abaturage binyuze mu guha agaciro ibikorerwa aho batuye ndetse bakabona akazi byihuse.
Ati” nimuramuka mugiriye icyizere ishyaka Green party aha hagomba kubakwa uruganda rutunganya umusaruro w’ibitoki kugirango abahinzi babyo ntibazongere kuvunika bajya gushaka amasoko ahandi ikindi kandi akazi kazaboneka ari kenshi ku batuye ndetse n’abakora ubuhinzi bw’ibitoki muri aka karere ndetse n’abandi.”
Ubuhinzi bw’ibitoki ni bumwe mu buryo bwinjiriza amafaranga abatuye muri aka karere ka Gicumbi ibi byungikanya n’imirimo y’ubworozi bw’amatungo magufi ndetse ibi bikunganirwa n’ubucuruzi butandukanye.

Yahageze atangira asuhuza abaturage.

Bamwijeje ko isezerano bagiranye bazaryuzuza.

Guhunda ngo ni ugutora kuri Kagoma.

Imbaga y’abaturage yari yakubise buzuye baje kumuramutsa.

