Kicukiro: Indaya yagiye gusambana ihasiga ubuzima

Mu Karere ka Kicukiro haravugwa inkuru y’Umusore wo mu Kagari ka Nyarurama mu Murenge wa Kigarama watahanye umukobwa bagiye gusambana maze umukobwa apfira iwe undi ahita yishyikiriza RIB.

Amukuru avuga ko uyu musore yatahanye umukobwa kugira ngo bajye kwisayidira mu buriri gusa ngo byaje kurangira umukobwa yitabye Imana.

Abaturage bavuga ko uyu mugabo yakuye iyo ndaya i Nyabugogo, bajya mu cyumba, bamaze gutera akabariro umukobwa arapfa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro uzwi ku mazina ya Umubyeyi Médiatrice, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko bataramenya icyateye urwo rupfu gusa yemeza ko koko umukobwa yitabye Imana.

Yagize ati:“Amakuru dufite ngo yari yamukuye Nyabugogo, kwa kundi umuntu ajya kugura indaya noneho amuzana hariya, ntabwo yari umuturage wacu, uwo muntu amaze kubona ko uwo yazanye apfuye yahise yijyana kuri RIB.”

Uyu mugabo yahise yishyikiriza RIB kuri sitasiyo ya Gikondo, iperereza rihita ritangira, mu gihe umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *