Nyaruguru: Polisi yaburiye urubyiruko ku myitwarire ishobora kubashora mu byaha
Nyaruguru: Urubyiruko rwasabwe kwirinda ubusinzi n’ibiyobyabwenge
Mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru, inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano zasabye urubyiruko kwirinda ubusinzi, ibiyobyabwenge n’indi myitwarire ishobora kubakururira ibyaha, mu gihe ababyeyi basabwe kurushaho kwita ku burere bw’abana babo.

Ubu butumwa bwatanzwe mu muganda rusange wabereye mu Murenge wa Ruheru, aho abaturage bibukijwe ko bafite uruhare rukomeye mu gukumira ibyaha no kurandura burundu ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yasabye urubyiruko kwirinda imyitwarire ishobora kurushora mu byaha, ahubwo rugaharanira kugira imitekerereze n’imyitwarire bizima.

Ati: “Turasaba urubyiruko kwirinda uburara, ubuzererezi, ubusinzi, ubwomanzi n’ubujura, ahubwo bakarangwa n’imitekerereze mizima, imyumvire, imigirire n’imikorere bizima bigamije gukumira ibyaha.”
Yibukije ko urubyiruko ari igice cy’ingenzi mu kubaka igihugu, bityo ko rukwiye kugira uruhare mu bikorwa biteza imbere imibereho y’abaturage n’umutekano.

Urubyiruko rwasabwe kutishora mu biyobyabwenge
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Nshimiyimana Vedaste, na we yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge, ashimangira ko igihugu gikeneye urubyiruko rufite imitekerereze myiza kandi rwiteza imbere.
Ati: “Urubyiruko rukwiye ibyiza, twavuye kuri ya mvugo ivuga ngo nta myaka ijana, ahubwo ikaba ni mu myaka ijana. Urubyiruko rugomba kwirinda ibiyobyabwenge. Ntabwo dukwiye kugira urubyiruko rurindagizwa n’ibiyobyabwenge, tugomba kugira urubyiruko rwiza, rutekereza neza kugira ngo rwubake igihugu, ni yo gahunda ya Leta.”
Yasabye urubyiruko gukoresha imbaraga n’ubushobozi rufite mu bikorwa bibateza imbere no mu kubaka ejo hazaza harambye.

Ibinyobwa bitujuje ubuziranenge byari bimaze kugira ingaruka ku miryango
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko ibinyobwa bitujuje ubuziranenge byari bimaze kugira ingaruka ku rubyiruko no ku miryango, by’umwihariko mu bijyanye n’imikorere, imibanire n’umutekano wo mu ngo.
Bizimungu Alfred, umwe mu baturage, yavuze ko hari urubyiruko rwamaraga igihe kinini ruri mu biyobyabwenge no mu nzoga zitujuje ubuziranenge, bikabangamira imirimo n’imibanire myiza.
Ati: “Izi nzoga zari zarazengereje cyane urubyiruko. Hari abamaraga umwanya munini banywa, ntibakore ndetse rimwe na rimwe bikaba intandaro y’amakimbirane. Turishimira ko zaraciwe kuko bituma urubyiruko rwibanda ku mirimo no ku bikorwa bibateza imbere.”
Na Solange Niyibigena yavuze ko izi nzoga zagiraga ingaruka ku muryango, kuko hari abatahaga basinze bigatuma mu ngo habura ituze.
Ati: “Byagiraga ingaruka ku miryango kuko hari abatahaga basinze, ugasanga mu rugo nta mutuzo uhari. Turishimira ko ibikorwa byo kubirwanya byongerewe imbaraga, kuko bituma abaturage barushaho kugira ubuzima bwiza n’umutekano.”
Abaturage basabwe gutanga amakuru
Mu butumwa bwatanzwe, abaturage muri rusange basabwe gukomeza gufatanya n’inzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi mu gukumira ibyaha no kurandura burundu ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.
Basabwe kandi gutanga amakuru ku bantu bakora, babika cyangwa bakwirakwiza ibyo binyobwa, kugira ngo hafatwe ingamba hakiri kare.
Inzego zishinzwe umutekano n’ubuyobozi zishimangira ko uruhare rwa buri muturage ari ingenzi mu kubaka umuryango utekanye, kurinda urubyiruko ibiyobyabwenge no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

