Nyarugenge:Umwaka w’amashuri wa 2026–2027 watangiriye neza kuri Saint Nicolas, ubwitabire bugera kuri 97%
Kigali, Nyarugenge – Umwaka w’amashuri wa 2026–2027 watangiye neza mu kigo cy’amashuri cya Saint Nicolas, giherereye mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, aho abanyeshuri bagaragaje ubwitabire bushimishije ku munsi wa mbere w’itangira ry’amasomo.

Umunyamakuru wa HANGA NEWS uyu wa 7/9/2026 yasuye iki kigo mu masaha y’igitondo, risanga abayobozi n’abarezi biteguye kwakira abanyeshuri ndetse n’ababyeyi bari babaherekeje ku munsi wa mbere w’amashuri.

Mu mashuri amwe n’amwe twasuye, twasanze ubwitabire buri ku rwego rushimishije, ndetse amasomo akaba yaratangiye ku gihe nk’uko gahunda y’umwaka w’amashuri ibiteganya.

Ababyeyi bishimiye serivisi z’uburezi zitangwa na Saint Nicolas
Bamwe mu babyeyi bavuganye na HANGA NEWS bagaragaje ko bishimiye kuba barahisemo kurerera abana babo muri Saint Nicolas, bavuga ko iki kigo gitanga uburezi bufite ireme kandi kikita ku myigire y’abanyeshuri.

Umwe mu babyeyi yagize ati: “Bigisha abana bacu neza. Ikindi kidushimishije ni uko iki kigo tutabona gishyira imbere amafaranga nk’ibindi bigo, kuko nta mafaranga y’ishuri yongereye. Ibi byaradushimishije cyane.”
Ababyeyi kandi bagaragaje ko kuba amasomo yatangiye ku gihe kandi abanyeshuri bakitabira ari intambwe nziza mu gutuma umwaka w’amashuri ugenda neza.

Ubuyobozi bushimira Leta ku myiteguro y’umwaka w’amashuri
Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri Saint Nicolas, Adrien Mushimiyimana, yabwiye HANGA NEWS ko ku munsi wa mbere w’itangira ry’amashuri ubwitabire bw’abanyeshuri bwari bushimishije, kuko bwageze kuri 97%.

Yagize ati: “Ibi byose kugira ngo bigende neza, turashimira Leta cyane n’Urwego rushinzwe uburezi kuko baduteguye mbere, bituma natwe twitegura. Ni nawo musaruro wavuyemo, kuko twatangije amasomo ku gihe.”
Mushimiyimana yavuze ko imyiteguro yakozwe mbere y’itangira ry’umwaka w’amashuri yafashije ikigo kwakira abanyeshuri neza no gutangira amasomo nta nkomyi.
Ababyeyi basabwa gukurikirana imyigire y’abana
Mu gusoza ikiganiro, umuyobozi w’ikigo yibukije ababyeyi batarazana abana ku ishuri ko bakwiye kubikora vuba kugira ngo abana babo bataguma inyuma mu myigire.
Yabasabye kandi kujya baba hafi y’abana babo, bakagira uruhare mu gukurikirana imyigire yabo no kumenya uko bitwara ku ishuri.

Ati: “Ababyeyi batarazana abana babo bari mu makosa. Turabasaba kubarekura bakaza kwiga. Kandi turabasaba kujya baba hafi yabo, bagakurikirana imyigire yabo ku ishuri.”
Kugeza ubu, ubuyobozi bwa Saint Nicolas buvuga ko umwaka w’amashuri wa 2026–2027 watangiye neza, aho abanyeshuri bitabiriye ku bwinshi, abarezi bakaba baratangiye gutanga amasomo nk’uko gahunda yari iteganyijwe.

