Gicumbi: Green Party yahuguye abarwanashyaka, isaba buri wese kuba intangarugero aho atuye n’aho akorera

Green Party yakomeje guhugura abarwanashyaka ku miyoborere, ubuvugizi, ibidukikije n’umutekano

Mu rwego rwo gukomeza kongerera abarwanashyaka ubumenyi no kubashishikariza kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere ry’igihugu, Green Party yakomeje gahunda y’inama n’amahugurwa ku barwanashyaka bayo mu Karere ka Gicumbi.

Muri izi nama, abarwanashyaka bahawe ibiganiro bitandukanye byibanze ku bikorwa by’ubuvugizi byakozwe n’Ishyaka, uruhare rwabo mu kugaragaza isura nziza y’Ishyaka, kurengera ibidukikije, ndetse no kubungabunga amahoro n’umutekano.

Dr. Frank yagarutse ku bikorwa Green Party yakozeho ubuvugizi

Mu kiganiro cyatanzwe na Dr. Frank, yagarutse ku bikorwa bitandukanye Green Party yakozeho ubuvugizi, cyane cyane mu bijyanye n’ubutaka n’ubuzima.

Ku bijyanye n’ubutaka, yavuze ko Ishyaka ryakoze ubuvugizi ku musoro w’ubutaka, aho wavuye kuri F300 ukagera kuri F80.

Mu rwego rw’ubuzima, Dr. Frank yagarutse kuri gahunda ya Mutuelle de Santé, asobanura ko umuntu wiyandikishije kandi akishyura ubwisungane mu kwivuza ashobora guhita atangira kwivuza, atagombye gutegereza iminsi 30 nk’uko byahoze bikorwa.

Yakomeje kandi asobanurira abarwanashyaka ingengabitekerezo n’indangagaciro za Green Party, abasaba kuzisobanukirwa no kuzishyira mu bikorwa mu buzima bwa buri munsi.

Abaturage basabwa kugaragaza isura nziza y’Ishyaka

Ikiganiro ku “Uruhare rw’abarwanashyaka mu kugaragaza isura nziza y’Ishyaka” cyatanzwe na Theoneste Dusabyimana.

Yagarutse ku bikorwa bitandukanye Green Party yakozeho ubuvugizi, birimo kongera umushahara w’abarimu ndetse no gushyigikira gahunda yo kugaburira abana ku mashuri n’ibindi bikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Theoneste Dusabyimana yasabye abarwanashyaka kwitwara neza aho batuye n’aho bakorera, bakagaragaza isura nziza y’Ishyaka binyuze mu bikorwa byiza bakorera abaturage.

Yabashishikarije kandi gukoresha imbuga nkoranyambaga mu gusakaza no kumenyekanisha ibikorwa n’ibitekerezo bya Green Party, kugira ngo abaturage barusheho kubimenya.

Yanibukije abarwanashyaka akamaro ko kwitabira gahunda za Leta, zirimo umuganda, amatora n’izindi gahunda zigenerwa abaturage, nk’uburyo bwo kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Abagore basabwe kuba intangarugero mu kurengera ibidukikije

Ikiganiro ku “Uruhare rw’abarwanashyaka mu kurengera ibidukikije” cyatanzwe na Claudine Uwimana, uyobora Urugaga rw’Abagore ba Green Party mu Karere ka Gicumbi.

Claudine Uwimana yibanze ku ruhare rwihariye rw’abagore mu kurengera no kubungabunga ibidukikije, abasaba kuba intangarugero mu kugira isuku no gufata neza ibidukikije.

Yagaragaje ko abagore bafite uruhare rukomeye mu kubungabunga umutungo kamere, harimo amazi, amashyamba, ibiti by’imbuto n’ibindi bidukikije bifitiye abaturage akamaro.

Yashishikarije abagore gufata iya mbere mu bikorwa byo kurengera ibidukikije, kugira ngo bibungabungwe kandi bizakomeze kugirira akamaro ibisekuru bizaza.

Urubyiruko rwibukijwe uruhare rwarwo mu kubungabunga amahoro n’umutekano

Ikiganiro ku “Amahoro n’Umutekano” cyatanzwe na Viateut Biramahire, uyobora Urugaga rw’Urubyiruko rwa Green Party mu Karere ka Gicumbi.

Muri iki kiganiro, hibanzwe ku ruhare rw’urubyiruko mu kubungabunga amahoro n’umutekano, ndetse no kugira uruhare mu bikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage n’igihugu muri rusange.

Urubyiruko rwashishikarijwe kugira uruhare mu bikorwa byubaka umuryango utekanye, urangwa n’ubwumvikane, ubufatanye n’ubusabane.

Inama yasojwe n’amatora y’inzego z’Ishyaka

Inama n’amahugurwa byasojwe n’amatora yo gutora abayobozi bashya muri komite z’Ishyaka ku rwego rw’imirenge, ndetse n’abayobozi b’Urugaga rw’Urubyiruko n’Urugaga rw’Abagore.

Muri rusange, abatorewe kuyobora izi nzego ni 33 kuri buri murenge, bakaba bafite inshingano zo gukomeza ibikorwa by’Ishyaka, kwegera abaturage, gukangurira abarwanashyaka kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere no gukomeza kumenyekanisha imigambi n’indangagaciro za Green Party.

Aya mahugurwa n’amatora byagaragaje umuhate w’Ishyaka wo gukomeza kubaka abarwanashyaka bafite ubumenyi, imyitwarire myiza n’ubushobozi bwo kugira uruhare mu bikorwa by’igihugu, by’umwihariko mu kurengera ibidukikije, guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kubungabunga amahoro n’umutekano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *