Ukwezi kwahariwe Umujyanama: Umurenge wa Nyarugenge wakoze umuganda w’isuku banagaburira abana Indyo yuzuye

Nzeyimana Meddy , Perezida wa Jyanama y’umurenge wa Nyarugenge, ari kumwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge Madamu Murekatete Patricia, inzego z’umutekano n’abaturage muri rusange, uyu wa 7/3/2023 bazindukiye mu muganda w’isuku wabereye mu kagari ka Biryogo aho bibanze mu gusukura ruhurura no gutoragura iyarara mu mihanda itandukanye yo mu Biryogo.

Uyu muganda waje gusozwa n’inteko y’abaturage , aho bagaburiye abana indyo yuzuye mu rwego rwo gukomeza kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana bato.

Murekatete Patricia,Gitifu wa Nyarugenge yabwiye HANGA News ko , ukwezi kwahariwe Umujyanama bateguye ibikorwa bitandukanye cyane ibikora ku buzima bw’umuturage aho atuye, ati:”Ubu twahereye Biryogo, tuzakomereza no mutundi tugari twose , dufite gahunda yo gukangurira abaturage kugira isuku ku mubiri, mu ngo zabo, cyane tuzibanda kwigisha ababyeyi guteka indyo yuzuye mu rwego rwo gukomeza kurwanya igwingira ry’abana bato ”.

Uyu munsi , ingo zahize izindi, abafatanyabikorwa bakoze neza, abayobozi mu mudugudu n’utugari bakoze neza bahawe icyemezo cy’ishimwe , cyane ingo zagaragaye ko zibungabunga isuku zahawe ibikoresho by’isuku birimo Imyeyo, Lakereti, umukoropesho ,isuka, n’ibindi bizakomeza kubafasha kwimakaza isuku aho batuye.

Nzeyimana Meddy, Perezida wa Jyanama yabwiye abaturage ko aribo babatoye , mu rwego rwo gushyira mu shingano icyo babatoreye bagomba kubegera bagafatanya kubaka igihugu, ati:’Iyo tuvuze kubaka igihugu ntabwo tuba tuvuga inzu ndende zimwe z’imiturirwa,Oyaaa…., uyu muganda w’isuku dukoze naba bana duhaye indyo yuzuye n”igikorwa gikomeye cyane tuba dukoze, kubaka igihugu nibi turimo , nuko rero muze dufatanye uku Kwezi twihaye gusige Nyarugenge yacu icyeye …”.

Twababwira ko ibi bikorwa byahariwe ukwezi ku umujyanama mu murenge wa Nyarugenge, byatangiye uyu 7/3/2023 bikazarangira Tariki 28/3/2023 bazengurutse utugari twose, HANGA News tuzakomeza kubagezaho uko ibi bikorwa bizakomeza kugenda ….

Ubwo bari mu muganda bari kumwe n’inzego z’umutekano (Dasso).

Bakoze umuganda muri Ruhurura.

Abayobozi bafatanyije n’abaturage gutoragura iyarara.

Urubyiruko rwitabiriwe umuganda, usojwe baganiriye na Gitifu Patricia.

Mu nteko y’abaturage, abana bahawe indyo yuzuye.

Police yahaye umwana indyo yuzuye.

Ababyeyi bagaragaje Kwita ku isuku mu ngo zabo bahawe ishimwe.

Perezida wa Jyanama ashimira abaturage bitabiriye inteko.

Abayobozi mu midugudu bahize abandi bahawe ishimwe.

Gitifu Patricia ashimira abaturage ko bitabiriye umuganda n’inteko.

Ifoto rusange nyuma y’inteko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *