Kigali: Dr. Alfred Paul Jahn yasabye abaturage ba Rwesero ko napfa bazamushyingura hafi yabo

Yabivuze uyu munsi Tariki ya 17/5/2024 , mu ruzinduko ubwo yari yaje kubasura aherekejwe n’umuryango mugari wa Foundation Alfred uhagarariye na Fidele Uwimana.

Yari yitwaje ibiribwa nkuko bisanzwe n’ibikoresho by’isuku , uyu munsi wari akarusho kuko kuko yari yazaniye inkweto abana biga amashuri ziganjemo iza Siporo.

Fidele Uwimana, umuyobozi wa D.r Alfred Paul Jahn yabwiye abaturage ba Rwesero ko muzeho D.r Paul Jahn yamuhaye ubutumwa bugira Buti:”Ndabakunda cyane, nifuza ko umunsi napfuye nashyingurwa hano hafi yanyu, na bimenyesheje n’ubuyobozi barabizi”.

Yakomeje , avuga ko imihango yo kumushyingura nta ndabo yifuza ko muzamugurira zo kumushyiraho mu muherekeza , Ati:”Abantu bose bazaza kumushyingura yabasabye ko batapfusha ubusa amafaranga yabo bagura indabo , ahubwo bazakusanye ayo mafaranga bayazane abafashe mugure ibiribwa”.

Bamwe mu baturage bavugishije itangazamakuru rya HANGA NEWS bavuze , bakiriye  neza ikifuzo cya D.r Paul Jahn, Ati:”Nti twifuza ko yadusiga,Imana ikomeze imuturindire abeho iminsi myinshi, ariko nta wahindura imigambi y’Imana umunsi yapfuye Twiteguye kumushyingura hafi yacu nkuko yapfifuje nk’umubyeyi wacu utuba hafi mi bibazo duhura nabyo”.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwashimiye D.r Paul Jahn ko ibikorwa by’urukundo akorera abaturage Kandi ari umunyamahanga ari byiza yunganira leta y’u Rwanda gufasha abaturage kugira ubuzima bwiza.

Ati:”Ibikorwa bya D.r Paul Jahn tubiha agaciro, yasaniye abaturage inzu igihe zahuraga n’ibiza, yahaye abana biga imyambaro n’inkweto, abaturage bacu ntibishwe n’inzara ahora abasura yitwaje ibiribwa, ubuyobozi turamushimiye”.

Aha Rwesero , mu murenge wa Kigali , niho hatujwe abaturage batandukanye bakuwe mu manegeka hirya ko hino mu karere ka Nyarugenge.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *