Isuku Iri hose: Abaturage I Nyamirambo barashima Serivise nziza za Kampani Green and Clean Services Ltd (C&GS Ltd)
Umujyi wa Kigali washyizeho gahunda yo kwimakaza isuku guhera mu ngo ziwugize, ku bantu bawutuye n’abawugenda, mu mihanda ndetse no mu duce duhurirwamo n’abantu benshi mu bikorwa bitandukanye.
I Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge, baravuga ibigwi Kampani ya Green and Clean Services Ltd (C&GS Ltd ), iyi kampani ikusanya ikanatwara imyanda mu ngo ku kimoteri cya Nduba.
Abaganiriye na HANGA NEWS , ibasanze mu ngo zabo, abandi mu duce bakoreramo ubucuruzi nka Cosmo’s ,Rwarutabura, Miduha ku isoko, bavuze ko hari impinduka zigaragara mu isuku, ati:”Nta kibazo dufite nka mbere, nta bishingwe bigitinda mu rugo, babitwarira igihe, turashima kuko baduha Serivise nzi nta kibazo ntibazadohoke bakomereza aha, isuku dufite ikomeje uku nta myanda twazongera gushyira ku mihanda aho wasangaga yirirwaga ituma amasazi yabuze uyitwara”.
Ibi kandi bishimangirwa n’abayobozi mu nzego z’ibanze, Patrick Kayigire, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Rugarama, umurenge wa Nyamirambo aganira na HANGA News yagize ,ati;”Nta kibazo gihari mu isuku ,Kampani C&GS ltd serivise itanga ni ntamakemwa , ikibazo n’ibiciro by’umusanzu bitari kuvugwaho rumwe ku mpande zombi”
Ibi ni bimwe bituma Umujyi wa Kigali ushyirwa ku Mijyi ya mbere muri Afurika ifite isuku kurusha iyindi, aho abasuye u Rwanda bose bataha bahamya ko u Rwanda ari igihugu gifite isuku igaragarira buri wese.
Imwe muri gahunda Umujyi wa Kigali washyizeho mu rwego rwo guca umwanda, harimo gushyiraho amashyirahamwe yigenga akura ibishingwe mu ngo akabigeza mu kimoteri cy’Umujyi wa Kigali giherereye i Nduba.
Amafaranga yo kwishyura ayo mashyirahamwe atangwa buri kwezi n’abaturage nk’umusanzu mu isuku ibakorerwa, ayo mashyirahamwe nayo akishyura abakusanya ibyo bishingwe babikura mu ngo, bakabishyira mu modoka zibijyana i Nduba.
N’ubwo abenshi babasha kwishyura uwo musanzu w’isuku, hari abandi usanga bavuga ko batabasha kuwishyura, bigatuma bajugunya ibishingwe biva mu ngo zabo aho babonye, ngo kuko ayo mashyirahamwe atemera kubatwarira imyanda mu kimoteri cy’i Nduba batishyuye.
Abafite mu nshingano gukura ibishingwe mu ngo z’abaturage babijyana i Nduba mu Karere ka Nyarugenge, bavuga ko abo batabasha kwishyura umusanzu w’isuku bababangamiye, ngo kuko babateranya n’abafite ubushobozi bwo gutanga uwo musanzu.
David Tuyishime, ni umuyobozi wa Green and Clean Services Ltd (C&GS Ltd) ,Ikorera I Nyamirambo, rimwe mu mashyiraramwe ashinzwe gutwara ibishingwe.
Avuga ko mu kwishyuza umusanzu w’isuku ngo bahera mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe kugeza mu cya Kane, ngo kuko icya mbere gisonerwa kubera kutishobora.
Banashingira kandi ku rugendo imodoka itwara ibishingwe ikora igana ku kimoteri cya Nduba, ngo kuko uko urugendo rwiyongera, n’umusanzu w’isuku urazamuka.
kuri iki kibazo cy’umusanzu yagize ,ati:”Nibyo Koko serivise dutanga ni nziza, namwe mwabyiboneye abaturage barashima, ariko turi gukorera mu bihombo, Reba ibiciro bya Linsansi na Mazutu bigeze, byikubye hafi kabiri Kandi turacyakorera ku biciro by’umusanzu RURA yashyizeho muri 2016, twifuza ko nabyo byavugururwa kuko bidakozwe serivise nziza badusaba bamwe muri twe biraza kugorana mu gihe j
kiri imbere”.
Iki kibazo cy’ibiciri by’umusanzu w’isuku bitajyanye n’igihe kuko biri hasi , inkuru yabyo turi kuyitegura, haba umujyi wa Kigali ,RURA n’izindi nzego bireba HANGA NEWS irimo gukurikirana iki kibazo ,igihe bazaduha igisubizo tuzabibagezaho mu nkuru itaha.
Yanditswe na:Nzabamwita Xavier



