Gasabo-Jali:Umunsi w’umuganura abana baganujwe umutsima w’Amasaka basomeza Amata

Uyu wa gatanu wa taliki ya 5 Kanama 2020 , n’umunsi mukuru w’umuganura mu Rwanda.
Abanyarwanda basangirira ku ntango imwe bishimira umusaruro bagezeho uwo mwaka nkuko bisanzwe mu rukundo rw’abanyarwanda ,abejeje baraganura bakanaganuza abatejeje uwo mwaka, ubwo HANGA NEWS twageraga mu murenge wa Jali, twasanze naho baganuye banaganuza abandi, mu baganujwe harimo abatangiwe ubwisunganane mukwivuza (Mituel de santé) bagera ku ngo 414,zigizwe n’iryango aho hakusanyijwe umusanzu mu kwivuza ungana,na 1.323.000 Rwf.

Uyu muhango witabiriwe n’inzego z’umutekano zikorera mu murenge wa Jali, ingabo, polisi na Daso basangiye n’abaturage umuganura, ikiganiro ku mateka y’umuganura cyatanzwe na Ugirimpuhwe Fidele, akaba ari umuyobozi wa FPR mu murenge wa Jali.

Umwihariko byari ibyishimo mu bana kuko baganujwe umutsima basomeza amata.

Abana baganuzwa amata basomeza umutsima.
Hari inzego z’umutekano.
Umutsima w’Amasaka baganujwe.

One thought on “Gasabo-Jali:Umunsi w’umuganura abana baganujwe umutsima w’Amasaka basomeza Amata

  • August 7, 2022 at 7:12 pm
    Permalink

    Jali Kwisonga rwose bakomereze ahongaho
    Gukunda umuco wigihugu cyacu cy’u Rwanda ni hame Kandi dukomeyeho

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *