Bumbogo:Abamotari n’abanyonzi bakanguriwe kugira isuku no kurwanya igwingira ry’abana bato

Muri Centre ya Birembo, uyu wa 20/1/2023 habereye umuhango ku bukangurambaga bw’ isuku,isukura no kurwanya igwingira ry’abana bato, Ubu bukangurambaga bwakorewe ku ABAMOTARI n’ ABANYONZI ku ubufatanye na Polisi y’u Rwanda.

Umuyobozi w’Umurenge wa Bumbogo , Nyamutera Innocent yasabye abatwara abagenzi kuri Moto n’Amagare kurangwa n’ isuku ndetse no gutangira amakuru ku gihe ku byahungabanya umutekano.

Ati:”Twifuza ko mwakora akazi kanyu mutekanye, hari ibyo mugomba kubahiriza birimo isuku kuko ntabwo twakwemera ko mugira umwanda abagenzi babagannye nabo baba bacyeye, ikindi mugenda henshi mubona byinshi icyo mubonye cyose cyahungabanya umutekano wacu Kandi wanyu mutubwire, dufatanye dukore neza twiteze imbere”.

Nyamutera , yakomeje avuga ko gahunda y’ubukangurambaga ku isuku n’isukura bakoze byinshi Kandi n’ubu uregendo rukomeje, ati:”Bumbogo duhora ku isonga, turakataje mu bikorwa bizamura imibereho myiza y’abaturage , twubatse uturima tw’igikoni , twigishije ababyeyi uko bategura indyo yuzuye mu rwego rwo Kurwanya igwingira ry’abana bato”.

Umwaka ushize , umurenge wa Bumbogo niwo wegukanye igihembo nyamukuru cy’imodoka , mu marushanwa nk’aya, n’ubu hari ikizere ko bashobora kongera kuyegukana , Nyamutera avuga ko bakoze byinshi birenze ibyo bakoze umwaka washize.

Gitifu Nyamutera, arimo gutanga ubutumwa ku banyonzi n’abamotari.

Polisi y’u Rwanda yabakanguriye kugira umutekano batangira amakuru ku igihe.

Gitifu ,ashyira ubutumwa ku igare ry’umunyonzi bumukangurira kugira isuku.

Polisi ishyira ku gare ry’umunyonzi bumukangurira kuragwa n’umutekano.

Abanyonzi bitabiriye ubu bukangurambaga bari benshi.

Bigishije ababyeyi uko bategura indyo yuzuye.

Hubatswe uturima tw’igikoni ahantu hatandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *