Umurenge wa Kigali:Urubyiruko rusaga 85 bateye intambwe itasubira inyuma binjira mu muryango FPR-Inkotanyi
FPR Inkotanyi mu murenge wa Kigali, akarere ka Nyarugenge,munsi Tariki ya 24/11/2023 urubyiruko bagera kuri 85 bateye intambwe idasubira inyuma binjira muri RPF Inkotanyi biyemeza kuba umusemburo w’Impinduka nziza ,kurinda ibyagezweho,gukunda Igihugu no kudatatira igihango cya RPF-INKOTANYI.

Chairman wa FPR-Inkotanyi mu murenge wa Kigali, Harindintwari Cedrick yasabye uru rubyiruko kuba umusemburo w’impinduka nziza batera ikirenge mu cya bakuru babo bitangiye u Rwanda n’ubu bakirwubaka bagendeye ku mpanuro za chairman HE Paul Kagame.

Ntirushwa Christopher komiseri w’imiyoborere (PMM)mu Murenge wa Kigali asaba abarahiye gufatanya n’abandi kurwanya ikibazo cy’imibereho mibi, nka kimwe mu bizareshya abandi kwiyemeza kuba Abanyamuryango.

Yagize ati “Mu barahiye harimo urubyiruko rwinshi, bazadufasha mu muganda wo kubaka igihugu gitoshye”.
Mu ndahiro abarahirira kuba muri FPR-Inkotanyi bavuga, buri wese yiyemeza ko agiye guhabwa agaciro mu Rwanda no mu mahanga, akaba agomba kwifatanya na buri munyamuryango wa FPR-Inkotanyi kurinda abandi no kurindwa (na we ubwe), ndetse no kurwanya abanzi b’u Rwanda aho bazaba bari hose.

Urahira agasoza agira ati “Ndamuka mpemutse, nkoze ibinyuranye n’imigabo n’imigambi n’amategeko bigenga FPR-Inkotanyi, nzaba mpemukiye buri Munyarwanda, nzahanwe nk’umugome wese.”

