Urugaga rw’abahesha b’inkiko bamaganye Umuhesha w’inkiko Cyubahiro Lodrigue uvugwaho ubuhemu
Me Niyonkuru Jean Aime, Perezida w’urugaga rw’abahesha b’inkiko mu Rwanda, ubwo yari mu kiganiro na BTN TV, yavuze ko ibyakozwe n’umuhesha w’inkiko Me Cyubahiro Lodrigue aho yarimo kurangiza urubanza bwa kabiri azi neza ko rwarangijwe n’undi muhesha w’inkiko witwa François Mahame bitemewe, ibyo yakoze binyuranyije n’amategeko.

N’urubanza yarangizaga rw’indishyi y’umuryango wa Rucyera Emmanuel, aho we n’abagenzi be bagombaga kwishyura asaga Miliyoni 40, ariko uyu muryango wa Rucyera ukaba wabazwaga asaga Miliyoni 3 .
Uko ikibazo giteye: Me Mahame François niwe warangije urubanza yishyura uruhare rw’umuryango wa Rucyera Emmanuel, nyuma yaho nibwo batunguwe n’undi muhesha w’inkiko witwa Cyubahiro Lodrigue nawe azanye izindi mpapuro ateza cyamunara imitungo y’umuryango wa Rucyera Emmanuel Kandi abizi neza ko uruhare rwabo rwatanzwe, we agatsimbara avuga ko byakozwe nabi, we bagomba kwishyura indishyi zose zategetswe n’urukiko.
Aha niyo umuryango wa Rucyera Emmanuel uhera utabaza, uvuga ko urimo gukorerwa akarengane, umudamu wa Rucyera Emmanuel witwa Nahino Margarita yabwiye itangazamakuru ko barimo kurengana bifuza ko barenganurwa .
Binashimangirwa n’umuhungu wabo witwa Rucyerantare Arbert ,aho agira ati:”Twe twarangije gutanga indishyi zose muzehe wacu yabazwaga, ariko ntabwo twumva uburyo uwitwa Lodrigue yazanye umugenagaciro ngo aje guteza imitungo ya muzeho azi neza ko Me Mahame yarangize urubanza, ntibyumvika mu igihugu nk’iki kigendera ku mategeko ukuntu umuntu yifata akarangiza urubanza bwa kabiri mu buryo bw’ubujura n’amanyanga”.
Uyu Me Mahame François, yabwiye itangazamakuru ko uruhare rw’uru muryango mu ndishyiza z’ibazwa abantu 12 rwatanzwe, ati:”Urubanza nararurangije, mbasaba konti y’abanki shyiraho amafaranga barayinyima , nakoze icyo amategeko ateganya amafaranga nayashyize kuri konti ya Leta”.
Me Lodrigue, yabwiye itangazamakuru ko iki kibazo kiri mu nkiko ntacyo yabivugaho , ati:”Namwe muzakore ubushakashatsi bwanyu nk’abanyamakuru ikibazo kiri mu bujurire , rero mutegereze imyanzuro ntacyo narenzaho”.

Perezida w’urugaga rw’abahesha b’inkiko mu Rwanda Me Niyonkuru Jean Aime yabwiye umunyamakuru ko ibyo uyu Me Lodrigue yakoze bihabanye n’amategeko agomba kubihanirwa, Ati:”Icyemezo cy’umuhesha w’inkiko gikurwaho n’urukiko, kuba yaragiye kurangiza urubanza abona neza ko hari undi mugenzi we warurangije n’amakosa akomeye twamaganye, ndumva yararenzwe mu rukiko azacibwa indishyi natwe hano mu rugaga hari ibihano biteganyijwe, kuba yatsinda urubanza aregwamo biragoye kuko ibyo aregwa bizamuhama ntibyemewe”.
Umuryango Rucyera Emmanuel,ukaba ikomeje gutakamba usaba abo bireba kubarenganura.
Iyi nkuru tuzakomeza kuyikurikirana…..

