Musanze: Abaturage basabwe kujya bakirana urugwiro ba mukerarugendo bahagana

Abikorera bo mu karere ka Musanze by’umwihariko abagize n’abakomeje kugira uruhare mu ivugururwa ry’umujyi wa Musanze ufatwa nk’umujyi wa kabiri wunganira umujyi wa Kigali kubera ko bimaze kugaragara ko inyubako zigeretse ziri muri uyu mujyi zibereye ijisho ku bashoramari ndetse naba mukerarugendo bahakunda cyane.
Ibi ni ibyagarutsweho n’abayobozi batandukanye mu  muhango wo kwizihiza ku nshuro ya 29 umunsi wo kwibohora kw’abanyarwanda nyuma yuko izari ingabo za RPA zihagaritse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije, ushinzwe ubukungu n’iterambere, Andrew Rucyhana Mpuhwe, yashimiye abafatanyabikorwa bubaka umujyi wa Musanze ariko na none bakamenya ko kuwubaka biterwa n’ imiyoborere myiza, umutekano n’amahoro biri mu Rwanda kandi byose abanyarwanda babikesha ingabo za RPA zari zirangajwe imbere n’umukuru w’igihugu Nyakubahwa Paul Kagame.
Yagize ati ” Dufate umwanya twibuke abatakaje ubuzima bwabo ku rugamba, abatakaje ababo, abakuye ubumuga ku rugamba ndetse n’abataye ibyabo bakiyemeza kubohora u Rwanda. Urugendo rumaze gukorwa rurashimishije ariko kandi ruracyari rurerure kuko tugomba no kurinda ibyo tumaze kugeraho twibohora mu buryo butandukanye cyane cyane turwanya abifuza ko ibyo twagezeho byasenyuka.”
Uyu muyobozi yashoje asaba abanyamusanze gutanga serivisi nziza kugira ngo abanyamahanga batugana bajye babona ko twibohoye koko.
Yagize ati ” Dufite inyubako nziza zigeretse muri uyu mujyi wa Musanze, dufite amahoteli asaga 43 afite inyenyeri kuva kuri ebyiri kugeza kuri eshanu kandi zose zakira abatugana. Ese aho mwaba mutanga serivisi nziza? Niba twaribohoye rero, dutange serivisi nziza, abatugana tubahe izo serivisi tubasekera kandi twishimye kugira ngo bajye basubira iwabo bavuga ko twibohoye koko. Ikindi nabasaba nuko mwakwiga uburyo mwajya mukora amasaha menshi ashoboka , byaba na ngombwa mugakora amasaha 24 kuri 24 ( 24heures/24 heures.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *